
Babitangaje ubwo basozaga iryo torero bari bamazemo icyumweru, tariki ya 24 Ukuboza 2016.
Abatojwe bahamya ko muri iryo torero bigiyemo byinshi bizabafasha gukosora amakosa bajyaga bakora mu kazi kabo; nkuko Dusabe Josephine abisobanura.
Agira ati “Bigiye kudufasha guhindura byinshi mu buvuzi mu bijyanye no gutanga serivise ku batugana, hari igihe twashyiragamo uburangare, tukirengagiza inshingano twahamagariwe.
Ariko tugiye kubikosora no mu nshingano twahawe harimo gufata neza abatugana, icyo kibazo twaricaye tukivugutira umuti dusanga tugomba gukosora.”

Batojwe ibintu bitandukanye ariko cyane cyane biganisha ku gutanga serivisi nziza, zijyanye kandi n’indangagaciro z’umuco nyarwanda. Ibyo byose rero bahamagarirwa kubishyira mu bikorwa; nkuko Muzungu Gerald umuyobozi w’Akarere ka Kirehe abisobanura.
Ati “Muzaharanire ubuzima buzira umuze nk’intwaro yo kubaka u Rwanda n’iterambere rya Afurika, mukangurire abaturage kwirindwa indwara no kuzikumira mugarurira icyizere abafite ibibazo by’ubuzima.
Itorero ryabaye umwanya wo gusobanukirwa neza indangagaciro z’ikwiye kuranga umukozi ukora muri serivise z’ubuvuzi no kuzanzamura ireme ry’ubuvuzi.
Mukorera hamwe, mukorera no ku gihe, amasomo mwafatiye aha ntabwo akwiye kuba amasigaracyicaro, Abanyarwanda babategerejeho impinduka.”

Gakuru Jean de Dieu, umutahira w’intore i Kirehe avuga ko izo ntore zatojwe no guca ubugwari ziyemeza kuba nkore bandebereho.
Intore z’Impeshakurama zabanjirijwe n’abashingwangerero, ba mutima w’urugo, Imbonezamihigo, Indemyabigwi, Intore zo ku isonga, Intagamburuzwa, Imbaturabukungu, Ingamburuzabukene n’ inkomezabigwi.
Hiongeraho imparanira kurusha, Indangamirwa, Imbangukiragutabara, impamyabigwi Intisukirwa, Indatabigwi, Inkwakuzi n’Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha n’izindi.
Ohereza igitekerezo
|
abashomeri nibenshi mugihugu udakora neza asimburwe