Abakora kwa muganga barasabwa gusekera ababagana

Ministiri w’ubuzima, Dr.Agnes Binagwaho, yihanangirije abakozi bose bo kwa muganga ko bagomba gusekera ababagana, nka bumwe mu buryo bwo gutanga servisi nziza.

Ministiri w’ubuzima yabisabye ubwo yasuraga ikigo nderabuzima cya Gitega mu mujyi wa Kigali kuwa gatatu tariki 08/08/2012, agiye kureba imikorere yacyo n’uburyo cyubahiriza amabwiriza y’isuku.

Yagize ati: “Kuva ku muyobozi w’ikigo, kugeza ku muntu ukora isuku, ntegetse ko mwajya mumwenyurira ababagana, kuko nabonye ibirego byinshi bingeraho ko mudatanga servisi nziza.”

Kwakira abarwayi, umuntu amwenyura sibyo byonyine Ministiri Binagwaho avuga ko bigomba kugaragaza imitangirwe ya servisi nziza z’ubuvuzi, ariko ngo nicyo abantu bamwandikiye kuri twitter binuba hamwe n’abo yumvise ku ma radio.

Yanamaganye gutinda gutanga ubuvuzi ku barwayi, biturutse ku kuzarira cyangwa uburangare bw’abavuzi, bigatuma abarwayi bamara amasaha menshi bataravurwa.

Minisitiri w'ubuzima atambagira mu kigo nderabuzima cya Gitega mu gikorwa cyo kugenzura isuku n'ibikoresho bakoresha.
Minisitiri w’ubuzima atambagira mu kigo nderabuzima cya Gitega mu gikorwa cyo kugenzura isuku n’ibikoresho bakoresha.

Dr. Binagwaho yasuye ku nshuro ya kabiri ikigo nderabuzima cya Gitega, nyuma yo kuhagera mu kwezi kwa kane k’uyu mwaka wa 2012, agasanga icyo kigo gifite isuku idahagije n’ubwiherero buke.

Yavuze ko yasanze baragerageje gukosora bike ariko ko hari byinshi bikibura nko kutagira udukoresho abarwayi baciramo, umwuka utari mwiza, kuba nta mpapuro z’isuku hafi y’ubwiherero, ububiko butagaragaza impapuro z’ibyo basabye, ndetse n’inyubako zagiye zangirika.

Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe imibereho myiza, Kalisa Pierre, yavuze ko ikigo nderabuzima kiri mu karere ayobora kigiye gusana bimwe mu byangiritse ku mazu yacyo, gukora isuku ndetse no gusiga amarangi.

Ministiri Binagwaho yakomeje avuga ko agiye gukomeza gusura atunguranye ibigo by’ubuzima mu gihugu hose; ku buryo ngo aho azajya asanga barasubiyemo amakosa, bashobora no gutakaza imirimo yabo.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

KO MBONA MINISITIRI W’UBUZIMA ATANGA URUGERO ASHIHURA ABAYOBOZI N’ABAFOROMO AHO YASUYE AHO BIZAGERWAHO.!!!!!!!! UBWO YAGAGURUKIYE ISUKU NO GUTANGA SERIVISE NABANZE MURI ZA HOPITAL DE REFERENCE HANYUMA UMUCYO WISUKU NUHAGERA UZAKWIRA MU BITARO BYO MUBYARO !!!!!!!

sehene yanditse ku itariki ya: 11-08-2012  →  Musubize

Nizereko azanasura ibitaro bya CHUB iButare, naho hari aho ugera ukahasanga umwanda mwinshi nkahitwa muri dialyse, ubona wahandurira indwara nyinshi utitonze. Mo imbere usanga pavement ahantu hamwe hatwikirijwe amakaro ahandi ugasanga hari igitaka kidatwikiriwe mbese ni agahomamunwa. Kandi iyo ubajije bakubwirako aho hantu hameze gutyo kuva mu mwaka ushize ariko abayobozi ntibagire icyo babikoraho. Kandi usanga n’abarwayi bivuriza aho muri dialyse bafite ibibazo byinshi leta yakabafashije.

Rugina yanditse ku itariki ya: 10-08-2012  →  Musubize

abaganga gusekera abarwayi??!!!! yewe ibi byo ntibizashoboka ndabarahiye!!!!???? keretse atari amavuriro ya leta twiyiziye! Abaganga baragusuzugura ukagirango nturi umuntu??? ahubwo muzabahe ingando

zidane yanditse ku itariki ya: 10-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka