Abakora kwa muganga barahugurwa ku gutanga serivisi nziza ku bamugaye

Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga irahugura abakora muri service z’ubuzima mu Ntara y’Uburengerazuba ngo babashe gutanga serivisi nziza ku bantu bafite ubumuga, cyane cyane ku gikorwa cyo kwipimisha ku bushake agakoko gatera SIDA (VCT).

Abantu babana n’ubumuga ngo bakunze guhura n’inzitizi nyinshi igihe bagiye kwipisha agakoko gatera ubwandu bwa SIDA ndetse n’igihe bakeneye izindi serivisi izo ari zo zose zibasaba kwisobanura; nk’uko bisobanurwa n’ukuriye Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda, Rusiha Gaston.

Urugero Rusiha atanga ni abafite ubumuga bwo kutabona cyangwa kutumva no kutavuga kuko bibagora kwisobanura igihe bakeneye serivisi zo kwipimisha.

Rusiha Gaston akomeza avuga ko ababana n’ubumuga bashima Leta y’u Rwanda kuba yarashyizeho inzego z’abafite ubumuga kuko kuva aho zimaze kugiraho uretse serivisi ya VCT, ngo no kuba harashyizweho Inama Nkuru y’igihugu y’abafite ubumuga ni ikintu cy’ingenzi cyane.

Amahugurwa ku guha serivisi nziza ya VCT ababana n'ubumuga yatangiriye mu Ntara y'iBurengerazuba akazakomereza no mu zindi ntara.
Amahugurwa ku guha serivisi nziza ya VCT ababana n’ubumuga yatangiriye mu Ntara y’iBurengerazuba akazakomereza no mu zindi ntara.

Abisobanura muri aya magambo: “mbere wabonaga ari abantu basigaye inyuma ariko ubu harimo gushyirwamo ingufu cyane kugira ngo ibibazo bahura nabyo bishobora gushakirwa umuti.

Amahugurwa yatangijwe ku mugaragaro n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukabalisa Simbi Dative. Yatangarije Kigali Today ko akarere ka Karongi nako katasigaye inyuma mu korohereza ubuzima ababana n’ubumuga cyane cyane igihe baje bifuza serivisi zitandukanye.

Nk’uko abisobanura, akarere gafite abantu bashinzwe kwakira ababana n’ubumuga, bakabafasha kugera kuri serivisi zitandukanye kandi bakanabasobanurira uburyo zitangwa n’aho zitangirwa ku babasha kuhagera, abatabibashije bagafashwa.

Ni amahugurwa yateguwe kuzakorwa mu gihugu hose, kuwa 04 Ukuboza batangiriye mu Ntara y’i Burengerazuba, bahera mu karere ka Karongi, bakazakomereza no mu tundi turere, n’izindi ntara ndetse n’umujyi wa Kigali akagera ku bantu bakora mu bigo nderabuzima no mu bitaro mu gihugu hose.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka