Abajyanama b’ubuzima ni inkingi ya mwamba muri gahunda z’ubuzima - Minisitiri Gashumba

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba, yemeza ko abajyanama b’ubuzima ari inkingi ikomeye mu by’ubuzima ari na cyo gituma gahunda zo kuboneza urubyaro zikora neza.

Dr Diane Gashumba, Sylvia Lutucuta n'abandi bari kumwe n'abajyanama b'ubuzima
Dr Diane Gashumba, Sylvia Lutucuta n’abandi bari kumwe n’abajyanama b’ubuzima

Yabivuze kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2018, ubwo yari yitabiriye ikiganiro ku kuboneza urubyaro cyatanzwe na bamwe mu bajyanama b’ubuzima, kikaba cyatangiwe mu nama mpuzamahanga ku kuboneza urubyaro imaze iminsi ibera i Kigali, mu rwego rwo gusangiza abandi ubunararibonye bw’u Rwanda muri iyo gahunda.

Minisitiri Gashumba avuga ko kuba abajyanama batumiwe muri iyo nama ari ukugira ngo bagaragaze uruhare rwabo rukomeye muri gahunda z’ubuzima.

Yagize ati “Abajyanama b’ubuzima baje hano kuko tuzi ko ari inkingi ya mwamba ya gahunda z’ubuzima iwacu ari na yo mpamvu twabongereye ku busabe bwa Perezida wa Repuburika, bava ku bihumbi 45 ubu bakaba ari 58.298. Baje rero ngo bereke amahanga uko bafasha mu kuboneza urubyaro, kugabanya impfu z’abana n’ibindi”.

Arongera ati “Kuba dufite abajyanama b’ubuzima batanga uburyo bwo kuboneza urubyaro mu mudugudu ni intambwe ikomeye kuko iyo serivisi yegereye abaturage”.

Ubu mu Rwanda ababoneza urubyaro barenga 50%, ariko ngo ntibihagije ari yo mpamvu kwigisha abaturage bikomeje ngo bamenye akamaro kabyo bityo bihitiremo uburyo bubanogeye.

Yasabye kandi Abanyarwanda kwitabira iyo gahunda, bakabyara abana bashobora kwishyurira amashuri, bababonera ibyo kurya byiza kandi bihagije, kubavuza ndetse no kubabonera umwanya wo kubaganiriza kugira ngo bazavemo abantu bazi ubwenge, aho kubyara nta gahunda.

Minisitiri w’Ubuzima mu gihugu cya Angola, Sylvia Lutucuta wari witabiriye icyo kiganiro, yavuze ko hari byinshi ahigiye.

Ati “Iwacu ikibazo dufite n’abantu badafite ubumenyi ku kuboneza urubyaro, bigatuma habaho impfu nyinshi z’abana n’ababyeyi. Abajyanama b’ubuzima dufite ni bake kandi bigishijwe kuvura malariya n’impiswi ariko tugiye kubahugura no ku kuboneza imbyaro, mwebwe tubigiyeho byinshi”.

Mukamuganga Providance, umujyanama w’ubuzima wo muri Rubavu, avuga ko akazi bakora gakomeye, akagaragaza zimwe mu mbogamizi bahura na zo.

Ati “Dukunze kugira ikibazo cy’imiti dukoresha mu kuboneza imbyaro itugeraho itinze bigatuma nk’umubyeyi wari kuri gahunda ataboneza ku gihe bikamuviramo gusama atabishakaga. Ikindi ni abagore bica gahunda twabahaye, bikaba ngombwa ko tujya kubishakira bikatuvuna”.

Kuri icyo kibazo cy’imiti n’ibindi bikoresho bifashisha ku kuboneza imbyaro bitabonekera igihe, Minisitiri Gashumba yabijeje ko bagiye kugihagurukira ndetse anabizeza ko agahimbazamusyi kabo kagiye kongerwa.

Abitabiriye icyo kiganiro cyane cyane abanyamahanga, bashimye cyane imikorere y’abajyana b’ubuzima, kuba bageze aho bakora akazi k’abaganga barahuguwe igihe gito, ngo ni isomo ryiza bazajyana iwabo kandi ngo bazabishyira mu bikorwa, kuko bifite uruhare mu iterambere ry’ibihugu byabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka