Ni muri gahunda isanzwe y’iyo Koperative yo kongera abanyamuryango binyuze mu gufungurira amarembo abari mu rwego rw’ubuzima bose mu Rwanda, nkuko byatangarijwe mu Nama y’Inteko rusange isanzwe y’abanyamuryango ba Muganga SACCO yateranye kuri uyu wa Kane.
Abajyanama b’ubuzima bavuga ko gushyirwa muri Koperative Muganga SACCO, ari imwe mu nzira nziza izabafasha kugera ku iterambere mu buryo bwihuse kandi bworoshye, kuko hari ibindi bikorwa bafite basanzwe bakora, bikazabafasha kubona inguzanyo, bitandukanye no mu bindi bigo by’imari bakoreshaga.
Maxime Ngarambe umujyanama w’ubuzima mu Karere ka Kayonza, avuga ko bashimishijwe no kuba bagiye gushyirwa mu rwego rw’imari ruhuriwemo n’abakora muri serivisi z’ubuzima.
Ati “Umujyanama w’ubuzima asanzwe afite ibindi bikorwa akora bijyanye n’ubuhinzi, ubworozi cyangwa ubucuruzi buciriritse, urumva rero ni amahirwe tugize yo kuba tugiye kujya muri Muganga SACCO, kuko y’amafaranga yacu twabikaga mu zindi Banki, wenda no kubona inguzanyo bikatugora kuko yabaga ari banki idafite inyungu ku bajyanama b’ubuzima, ubu byabaye agahebuzo kuko tugiye kuba muri Muganga SACCO ari banki yacu. Urumva ko ari igikorwa twishimiye twese mu Rwanda.”
Ubuyobozi bw’iyi Koperative, buvuga ko kuba abajyanama b’ubuzima ari abakorerabushake bakaba batagira umushahara uhoraho w’ukwezi bidakwiye gutera abanyamuryango impungenge, kuko basanzwe babarizwa muri Koperative kandi zifite ibikorwa bitandukanye, ari nabyo bizashingirwaho, bashyirirwaho uburyo bwihariye buzabafasha muri Muganga SACCO.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Muganga SACCO, Dr. Philbert Muhire, avuga ko koperative z’abajyanama b’ubuzima zifite ubushobozi n’ibikorwa, ari kimwe mubyo Muganga SACCO yifuza.
Ati “Ubwo bushobozi bufite n’ibigo by’imari burimo, kandi ubwo bushobozi buteza imbere ibyo bigo by’imari, kandi abo bajyanama b’ubuzima bakora mu rwego rw’ubuzima, Muganga SACCO ni iy’abantu bakora mu rwego rw’ubuzima. Icyo dukeneye ko abo bajyanama b’ubuzima bazana muri Muganga SACCO ni ubwo bushobozi, bagasangamo uburyo dufite, kandi tukabihuza neza n’ibikorwa byabo, n’ibyo bifuza, hanyuma bagakomeza gutera imbere ndetse bakarenzaho.”
Umuyobozi Mukuru wa Muganga SACCO, Claudine Uwambayingabire, ati “Ni byo ntabwo ari abanyamushahara, ariko tuzakoresha uburyo bujyanye n’uburyo bateye n’ibyo bakora, abenshi bari mu byaro, bari mu buhinzi, ubworozi, ubucuruzi buciriritse, inshingano zacu ni ugukora uburyo bujyanye n’ibyo byiciro. Twatangiye gutekereza uburyo twashaka amafaranga ajyanye n’ibyo bakora kuko Leta ifite inkunga nyinshi za nkunganire, abo bose bazafasha abajyanama b’ubuzima kandi twatangiye kubikoraho.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima Jean Marie Vianney Ndayizigiye, avuga ko abajyanama b’ubuzima ari abafatanyabikorwa b’indashyikirwa mu rwego rw’ubuzima, ari nayo mpamvu Minisiteri ibareberera yahisemo ko bajya muri Muganga SACCO.
Ati “Icy’ingenzi ni ukugira ngo bongererwe ubushobozi bashobore kugera ku mafaranga mu buryo buboroheye.”
Mu myaka igera kuri ine Koperative Muganga SACCO igiye kumara, kugera mu mpera za 2025 yari imaze kugera ku banyamuryango 14779, bakaba bafite intego yo kuzaba nibura bageze kuri 98% by’abakora mu rwego rw’ubuzima mu 2028.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Murakoze ariko ndumva mwadushyiriraho umushara niyowabamuto byadufasha kuko nagowaguza amafranga Kandi nahodukura ayotwakwishyuramugihe twatse inguzanyo