Abajyanama b’ubuzima babaye nk’abaganga barifuza agahimbazamusyi

Abajyanama b’ubuzima batandukanye batangaza ko mu ngo zabo habaye nko kwa muganga kuburyo batakibona akanya ko gukora indi mirimo ibatunze.

Hano umujyanama w'ubuzima witwa Bangamwabo ari gusuzuma umurwayi
Hano umujyanama w’ubuzima witwa Bangamwabo ari gusuzuma umurwayi

Ibi byatewe nuko ngo abivuza babaye menshi nyuma yaho abajyanama b’ubuzima bahuguwe, bakagira ubushobozi bwo gusuzuma no gutanga imiti ivura Malaria.

Hakiyongeraho no kuba harashyizweho gahunda yo kuvura Malaria ku buntu ku baturage bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe; nk’uko Christine Mukahirwa, umujyanama w’ubuzima wo muri Huye, abivuga.

Agira ati “Ubundi ufite mituweri twamuvuriraga 200, utayifite tukamuvurira 500. Aho byabereye ubuntu, baba abafite mituweri, baba abatayifite, bose baraza ngo tubavure.”

Akomeza avuga ko umujyanama w’ubuzima aruhuka ari uko ibikoresho bishize, atarajya kuzana ibindi.

Abarwayi bavura Malaria babapima amaraso, uwo basanze ayirwaye bakamuha imiti, uwo basanze atayirwaye bakamwohereza kwa muganga.

Mu rugo kwa Bangamwabo hari umurongo w'abaje kwivuza
Mu rugo kwa Bangamwabo hari umurongo w’abaje kwivuza

Abajyanama b’ubuzima bavuga ko n’ubwo uyu murimo utuma ntacyo bakibasha kwikorera, batawinubira kuko n’ubusanzwe ari abakorerabushake.

Ariko ngo kuba abantu babazindukira ntibabashe kujya kwikorera bazindutse, hakaba n’igihe umunsi ushira ntaho, byari bikwiye kubahesha agashimwe gasa n’insimburamubyizi; nkuko François Bangamwabo w’i Mbazi muri Huye abivuga.

Agira ati “Bari bakwiye kutugenera agahimbazamusyi batitaye ku byo bari basanzwe batugenera bijyanye no gupima abana no kubavura, kuko urebye nta mafaranga arimo.

N’iyo byaba rimwe mu mezi abiri, kadushimisha kuko byagaragaza ko babona ko umurimo dukora utuvuna.”

Ku irembo kwa Bangamwabo hari umurongo w'abivuza
Ku irembo kwa Bangamwabo hari umurongo w’abivuza

Dr Diane Gashumba, Minisitiri w’ubuzima ashima akazi abajyana b’ubuzima bakora kubera uruhare rukomeye bagize mu kugabanya imfu cyane cyane iz’abana.

Abashimira kandi uburyo bakora akazi kabo n’amahanga akaba akomeje gutangarira ubu buryo butaba ahandi.

Avuga ko ariko bari kureba uko imvune bagira zagabanuka n’amakoperative bashyizwemo akongererwa ubushobozi agakora neza.

Agira ati “Ntabwo intego yabo ya mbere yari ugukorera amafaranga ariko turi gutekereza uko akazi kabo katahungabana n’imvune yabo ikagabanuka tureba uko amakoperative yabo yakunganirwa.

Kuba harabaye nko kwa muganga ni byiza nta cyiza nko kuvura umuntu agakira.”

Akomeza avuga ko ibigonderabuzima bigiye gukora ibishoboka bikajya bimanuka hasi bigafasha abajyanama b’ubuzima kandi ko bazabafasha uko bashoboye ngo imvune yabo igabanuke.

Mu Rwanda habarurwa abajyana b’ubuzima basaga ibihumbi 45. Nta gihembo kizwi bahabwa kuko ari abakorerabushake.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

abajyanama b,ubuzima baritanga bakwiye kwitabwaho bagahabwa agahimbazamusyi

niyonteze yanditse ku itariki ya: 12-06-2018  →  Musubize

Leta ni bagoboke pe, baravunika cyane kd biradindiza iterambere ryabo kubera kutabona umwanya uhagije wo kwikorera, leta nirebe ukuntu bakishyurirwa mituelle kuko birababaza kubura ubushobozi bwo kwivuza numuryango wawe nyamara wirirwa uvurira abandi Ubuntu, nabo harimo abakennye pe, cg nabo basabirwe bage bavurirwa Ubuntu byibuze ku kigonderabuzima nkababandi Bari mu kiciro cya 1&2

kabebe yanditse ku itariki ya: 23-12-2016  →  Musubize

nukuri barakora, harebwe nuko basonerwa mubuvuzi bakorerwa kuko usanga bamwe na bamwe ntanamikoro bafite bajye babaha nubwisungane mukwivuza!

Gafupi mu Gafuku yanditse ku itariki ya: 28-11-2016  →  Musubize

nukuri abjyanama b’ubuzima bunganira leta harebwe uburyo babona Ka motivation!

albert yanditse ku itariki ya: 25-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka