Abahanga mu by’imiti bahaye MINISANTE ibikoresho byo kwirinda Covid-19

Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) ivuga ko abashinzwe gukumira no kuvura icyorezo Covid-19 bakomeje kubona ibibafasha kwirinda kwandura, birimo ibyatanzwe n’Urugaga rw’Abahanga mu by’Imiti mu Rwanda (Rwanda National Pharmacy Council/RNPC).

Abahagarariye Urugaga rw'abahanga mu by'imiti mu Rwanda bashyikirije MINISANTE ibikoresho byo kwirinda Covid-19
Abahagarariye Urugaga rw’abahanga mu by’imiti mu Rwanda bashyikirije MINISANTE ibikoresho byo kwirinda Covid-19

Iyi Minisiteri yagiye yakira inkunga y’ibikoresho byo kurwanya Covid-19 birimo ibyatanzwe n’Umuryango w’Abibumbye, Leta y’u Bushinwa n’umwe mu baturage babwo, umuherwe Jack Ma, ndetse n’ibyatanzwe n’ibihugu bya Qatar na Koreya y’Epfo.

Hiyongeraho amafaranga arenga miliyari 150 u Rwanda rwagiye ruhabwa n’ibihugu, imiryango mpuzamahanga hamwe n’ikorera mu Rwanda ndetse n’ibigo bitandukanye birimo iby’itumanaho, amabanki n’ibigo by’ubwishingizi.

Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abahanga mu by’Imiti mu Rwanda (RNPC) ruvuga ko abarugize bishatsemo amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 10, biyemeza kugurira bagenzi babo bakora mu by’ubuzima imiti isukura intoki (hand sanitizer) hamwe n’udupfukamunwa.

Umuyobozi w’uru rugaga, Dr Innocent Hahirwa, agira ati “Dutanze amacupa manini y’imiti ikoreshwa mu gusukura intoki(sanitizer) arenga 1,500 ndetse n’udupfukamunwa turenga 10,000, bishobora kugira icyo byunganira muri uru rugamba rutoroshye rwo kurwanya Covid-19”.
Ati “Mu bindi bihugu aho iki cyorezo cyashegeshe twumva ko abakora mu by’ubuzima benshi bagiye bibasirwa cyane, ku buryo hari n’aho wumvaga nka 15% byabo barwaye”.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi n’ubuzima rusange muri MINISANTE, Dr Zuberi Muvunyi na we ashimangira ko ibyago byo kwandura Covid-19 abakora mu by’ubuvuzi baba bafite, bituma hakenerwa ibikoresho by’ubwirinzi bihagije.

Umuyobozi wa RNPC, Dr Innocent Hahirwa ashyikiriza imiti n'udupfukamunwa Dr Muvunyi wa MINISANTE
Umuyobozi wa RNPC, Dr Innocent Hahirwa ashyikiriza imiti n’udupfukamunwa Dr Muvunyi wa MINISANTE

Dr Muvunyi yagize ati “Dufite ibikoresho bihagije ariko umunsi ku wundi tugenda tubikoresha, bisobanura ko ibyo dufite bigenda bigabanuka, ibi rero ni ibidufasha gukomeza kugira ububiko buhagije bwo guhangana n’icyorezo”.

Yongeyeho ati “Abaganga cyane cyane ba bandi bahura n’abarwayi ba Covid-19, bari mu bantu bafite ibyago byinshi byo kwandura icyo cyorezo, bagomba kurushaho kwirinda, ni yo mpamvu ibikoresho nk’ibi bidufasha”.

Urugaga rw’abahanga mu by’imiti ruvuga ko rukirimo kwishakamo ubushobozi bwabafasha gukorera mu Rwanda imiti n’ibikoresho byo kurwanya Covidi-19 ndetse n’izindi ndwara muri rusange, kugira ngo bizibe icyuho cy’ibitumizwa hanze bigera mu gihugu bihenze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka