
Tariki ya 25 Ugushyingo 2016 nibwo begerejwe iyo serivizi ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe ibikorwa by’ubuvuzi bw’inzobere mu kubaga mu bitaro bya Ruhengeri biri mu Karere ka Musanze.
Abagezweho n’iyi servisi bavuga ko kujya kwivuriza mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) byababeraga imvune ndetse bikabatwara amafaranga menshi.
Sempabuka Jean Damascene wo mu Karere ka Ngorerero avuga ko kuva aho atuye ajya kwivuriza muri CHK byasabaga byamutwaraga 4000RWf atabariyemo amutunga.
Agira ati “Ubu ni amahirwe akomeye kuba mbagiwe mu bitaro bya Ruhengeri ni hafi y’iwacu kuko kugira ngo mpagere byantwaye amafaranga 900 y’u Rwanda.”

Usibye kuba bakora urugendo rurerure bajya kwibagishiriza i Kigali byabasabaga no gutegera abarwaza babo bikarushaho kubahenda mu ngendo zo kujyayo no kugaruka.
Agira ati “Ibi byose turabishimira Leta y’u Rwanda kuba izirikana abaturage bayo igahitamo kubahera serivisi hafi y’aho batuye.”
Dr Ndimubanzi Patrick, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) avuga ko iyo serivisi igamije korohereza abarwayi ingendo bakoraga bajya kwivuriza kure yaho batuye.
Agira ati “Mu bitaro bya Ruhengeri, Kibungo na Kibuye abaganga b’inzobere bazajya basanga abarwayi aho bari babavure mu gihe kingana n’icyumweru.”
Akomeza avuga ko ahanini kuba abarwayi batabona hafi yabo abaganga b’inzobere biterwa n’ubuke bwabo.
Yatangaje ko mu myaka irindwi iri imbere aribwo ikibazo cy’ubuke bw’abaganga b’inzobere kizaba kitagikomereye igihugu.
Agira ati “ Hari abo dufite bari kwiga bashakisha ubuzobere mu kubaga, gusinziriza n’ibindi.”

Mu bitaro bya Ruhengeri mu gihe kingana n’icyumweru abawayi barenga 200 nibo bateganyijwe ko bazaba babazwe n’izo nzobere z’abaganga mu kubaga, zaturutse muri CHUK.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ahaaaa!!!! nyamuneka nimuhore muhorere barakora pe! gsa i Rubavu amakoperative y’abajyanama ari mu kwaha kwababahagarariye!