Abagore barakangurirwa kwisuzumisha kanseri y’inkondo y’umura rimwe mu mwaka

Kuri uyu wa kane tariki ya 20 Ukwakira 2011 nibwo urukingo rwa gatatu ari narwo rwanyuma rwatanzwe ku bana b’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 12 na 15.

Jean Pierre Abega, inanaribonye mu ndwara zifata abagore akaba n’umugenzuzi w’imishinga y’ubuvuzi muri Global Fund avuga ko iyi kanseri iterwa na virusi yitwa Human Papilloma Virus (HPV) mu rurimi rw’icyongereza. Yemeza ko uru rukingo rwatanzwe ku bana b’abakobwa ari amahirwe menshi cyane kuri abo bana kuko ari hake cyane ku isi babasha kubona urwo rukingo kuko ruhenda. Nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uru rukingo rugura amadolari arenga 1000.

Abega agira ababyeyi inama yo guhoza ijisho ku bana babo b’abakobwa kugirango bakumire iyi kanseri y’inkondo y’umura banabavuze hakiri kare. Avuga ko niba umubyeyi akeka ko umwana we yakoze imibonano mpuzabitsina akiri muto agomba kujya kumusuzumisha kwa muganga kugira ngo barebe niba umwana ataranduye. Abandi bagore bagomba kujya gukoresha isuzuma kwa muganga byibura inshuro imwe mu mwaka, cyane cyane uwaba yarakoze imibonano mpuzabitsina mbere y’imyaka 21 y’amavuko.

Asobanura ko umugore urwaye iyo ndwara iyo atinze kuyivuza ifata igice kinini cyinkondo y’umura byagera aho igafata na nyababyeyi bikaba ngombwa ko bayikuramo. Iyo nyababyeyi ivuyemo mugore ntiyongera kubyara.

Imwe mu mpamvu itera kanseri y’inkondo y’umura ni ugukora imibonano hakiri kare ku bana b’abakobwa kuko umura wabo uba udafite ingufu zo kurwanya virus zinjira mu gihe cy’imibonano. Iyo ndwara kandi ishobora guterwa n’indyo ituzuye cyane cyane kubura imbuto n’imboga. Ikindi nuko umugore ashobora kwandura iyi kanseri biturutse ku bisekuruza akomokamo (generation). Gukoresha Ibinini byo kuringaniza imbyaro igihe kirenga imyaka 10 nabyo ngo biri muri zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umura ufatwa na kanseri ariko ngo ubushakashatsi ntiburabihamya 100%.

Bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko umwana w’umukobwa yanduye iyi kanseri y’inkondo y’umura ni ukuva amaraso mu myanya ndangagitsina kandi atarageza igihe cyo kujya mu mihango. Ku wamaze kujya mu mihango ava amaraso menshi aruta ayo asanzwe ava igihe mu gihe cy’imihango. Uyirwaye kandi arangwa no kunanuka cyane, gutakaza ubushake bwo kurya, kuribwa umugogo, gucika intege, kuvunika amagufa no kubyimba amaguru igihe atinze kwivuza.

Hari ababyeyi baratumva akamaro k’uru rukingo

Ku munsi w’urukingo rwa nyuma hari abana batabashije urwo rukingo kuko ababyeyi bari bababujije kujya ku ishuri.

Umubyeyi w’umwana wiga ku ishuri ribanza ry’I Gikondo, mu Karere ka Kicukiro yabujije umwana we kujya gufata urukingo kuko atarwizeye 100%. Avuga ko ari ubwa mbere yari yumvise bavuga iyi ndwara. Ngo aho yabaye i Burundi no muri Kongo ntayo yigeze tumva iyo ndwara.

Yagize ati “iyi ni imwe mu ndwara z’ibyaduka z’ibihe bya nyuma, sinigeze nyumva na rimwe, yemwe nta n’umuntu n’umwe nigeze mbona apfa ava amaraso mu gitsina. Ni iyo mpamvu nsanga izi nkingo ahubwo zagabanya ubudahangarwa bw’indwara ku bana.”

Nubwo bwose ababyeyi basobanuriwe bihagije akamaro k’uru rukingo ndetse bakanamarwa impungenge ku ngaruka zarwo hari ababyeyi batarabyumva.
Umwe mu bayobozi w’ikigo cy’amashuri abanza y’i Musha avuga ko ibi biterwa n’imyumvire y’abantu itandukanye kubera imyemerere y’idini, uburezi bahawe n’ibindi. Ariko yizeye ko gahoro gahoro ababyeyi bazagenda bahinduka ku bijyanye n’iyi gahunda.

Nkuko umuryango Intrahealth ubitangaza ngo nta mugore ushobora kwanduza undi iyi ndwara, ahubwo iyo umugabo akoze imibonano mpuza bitsina n’umugore uyirwaye nyuma agakorana imibonano mpuzabitsina n’undi mugore utayirwaye ashobora kuyimwanduza.

Pascaline Umulisa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka