Abaganga ntibavuga rumwe ku mafaranga bahabwa abafasha kwiyungura ubumenyi

Hari abaganga bemeza ko amafaranga bahabwa yo kwitabira amahugurwa abunganira mu bijyanye no gukemura ibibazo by’urugendo, mu gihe hari abasanga akwiye kuvaho kuko ari intandaro yo kubibagiza inshingano zabo zo kwihugura.

Kongera ubumenyi mu buryo buhoraho (Continuing Professional Development) ni imwe mu ntambwe igaragara ubuvuzi bwo mu Rwanda bwateye, igamije gufasha abaganga kugendana n’igihe mu buvuzi.

Inama y’Igihugu y’Abaganga (RMC) niyo yatangije iyi gahunda umwaka ushize, aho ifasha abaganga bagiye kwihugura ikabarihira ibikenerwa byose, birimo amatike y’ingendo no kubatunga.

Gusa hari ababona ko ayo mafaranga bahabwa ari intandaro yo gutuma umuganga yibagirwa ko kwihugura ari inshingano ye kugira ngo akomeze yemerwe nk’umuganga ubifitiye umushobozi mu Rwanda.

Dr. David Nzanira, uyobora kimwe mu bigo by’ubuganga byo muri Afurika y’Epfo, avuga ko hakwiye kubaho ubukangurambaga no kwigisha abantu akamaro ko kudakomeza gutega amaso kuri Leta kugira ngo ubona ubumenyi.

Bamwe mu bahabwa ayo mafaranga bemeza ko mu bushobozi bucye bafite abunganira mu gucyemura ibibazo byose bahura nabyo mu rugendo, nko kwishura amatike y’imodoka no kwitunga, nk’uko bitangazwa n’umwe muri bo utashatse kwivuga amazina.

Agira ati: “Mu mategeko ya Leta byanditse ko iyo umukozi arengeje ibirometero 30 mu kazi afashwa mu kugakora. Kuko niba ndi umukozi nigisha ntaye akazi kanjye nkaza i Kigali ngomba kubona perdium yamfasha gukora gahunda yose”.

Ariko uyu muganga asanga bitaba byiza ayo mafaranga ahise ahagarara ako kanya, kuko hakwiye kubanza kubimenyereza abantu. Akizera ko uko igihe gishira ariko kandi abantu bazabyumva.

Nubwo RMC iterura politiki yayo kuri iki kibazo, ivuga ko abaganga bakwiye kumenya ko badafite uburenganzira bwo gutega amaso kuri Leta kugira ngo bafashwe kwiyungura ubumenyi.

Abaganga bari bitabiriye inama.
Abaganga bari bitabiriye inama.

Dr. Eugene Ngoga, uyobora akanama gashinzwe ibikorwa muri RMC, avuga ko kuri ubu iyi gahunda yo kubafasha itahita ihagarara kuko aribwo igitangira kandi bakeneye umubare mwinshi w’abaganga bafite ubumenyi, ariko ngo amaherezo bizahagarara.

Mu bihugu byateye imbere umukozi niwe wikurikiranira uburyo bwo kwihugura, bikaba n’aho ariwe wishyura kugira ngo akurikirane amahugurwa runaka, ikigo kikamufasha kumuha uruhushya gusa.

Inama, ibiganiro n’ibikorwa bigamije kumwungura ubumenyi, nibyo bimuha amanota azagenderwaho nyuma y’umwaka mu gihe cyo kureba abakozi babifitiye ubushobozi. Uko umuganga yitabira ibikorwa byinshi niko abona amahiwe yo kubona amanota menshi.

Minisiteri y’Ubuzima niyo ifasha ikigo cya RMC muri gahunda zayo zo guhugura abakozi, mbere y’uko bareba abatabyujuje bagafatirwa ibihano cyangwa bagakurwa mu muryango.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka