Abaganga bongerewe ubumenyi ku gusuzuma no kuvura hakiri kare indwara zifata ubwonko

Mu Rwanda, kuri uyu wa gatanu tariki 04 Ukwakira 2019 hasojwe amahugurwa yahabwaga abaganga mu birebana no kuvura kanseri, indwara zo mu mutwe, ubwonko n’imitsi.

Hari igihe abantu barwara umutwe cyangwa bakabyimba amaguru, cyangwa bakagira ikibyimba mu mutwe ariko ntibite ku kwisuzumisha no kwivuza.

Ibi ni bimwe mu bibazo byagaragaye muri ayo mahugurwa yatangiye ku wa mbere tariki 30 Nzeri 2019, akaba yahabwaga abaganga b’Abanyarwanda kugira ngo babashe kugira ubumenyi bw’ibanze ku ndwara zitandukanye zirimo izitandura kugira ngo babashe kwakira no gukemura bene ibyo bibazo.

Aya mahugurwa abayeho mu gihe muri iki gihe u Rwanda rufite abaganga b’inzobere b’Abanyarwanda batatu bavura indwara nk’izo zo mu mutwe. Ni mu gihe abavura indwara za kanseri u Rwanda rufite bane gusa.

Uyu mubare uracyari muto kuko bagomba kuvura Abanyarwanda babarirwa muri miliyoni 12.

Ni muri urwo rwego guhera ku wa mbere abaganga b’Abanyarwanda barimo guhabwa ubumenyi ku kuvura no gutahura indwara zishobora no kuvamo kanseri.

Urugero ku bantu baba basabwa kwisuzumisha bene izo ndwara ni nk’umuntu ufite ikibyimba mu mutwe, nk’umuntu uribwa mu nda, cyangwa se nk’abasaza n’abandi bantu usanga bagenda bunamye. Abakiri bato na bo ngo hari igihe babona ibimenyetso by’uburwayi ariko ntibivuze hakiri kare, ntibanisuzumishe, bikaba byabaviramo kanseri nk’aho bashobora kugira ikibyimba gikomeye cyane mu mutwe bikaba byabasaba kujya kwivuriza mu mahanga kuko uburwayi buba bugeze ku rwego rukomeye.

Ibyo ngo birabahenda mu gihe nyamara iyo bisuzumwa hakiri kare biba byarashoboraga kuvurwa.

Mu gihe abantu babona umuntu agenda atitira, yunamye, amaguru adakomeye ku buryo bigora umuntu kugenda, ibyo ngo biba ari ibimenyetso bigaragaza ko umuntu hari ikibazo afite cy’imitsi ikorana n’ubwonko.

Aya mahugurwa y’iminsi itanu yatewe inkunga na East African Development Bank (EADB) Biteganyijwe ko ayo mahugurwa y’ubwoko bwa gatatu azasozwa muri uyu mwaka akazasiga habonetse Abanyarwanda, Abanyakenya n’Abanyatanzaniya babasha gusuzuma no kuvura izo ndwara.

David Odongo, umwe mu bayobozi ba East African Development Bank mu Rwanda, ikaba ari yo yateye inkunga ayo mahugurwa mu rwego rwo kuzamura serivisi z'ubuzima mu bihugu bitandukanye
David Odongo, umwe mu bayobozi ba East African Development Bank mu Rwanda, ikaba ari yo yateye inkunga ayo mahugurwa mu rwego rwo kuzamura serivisi z’ubuzima mu bihugu bitandukanye

Iyi gahunda yo guhugura abaganga yatangiye muri 2016 bikaba biteganyijwe ko izasozwa nyuma y’imyaka ine, ahazahugurwa abaganga bagera kuri 600 bo muri ibyo bihugu.

Bahugurwa ku gusuzuma umurwayi no kumenya amakuru y’uwo murwayi nko kuba yaba yarigeze kunywa urumogi, cyangwa niba hari ibindi bibazo bikomeye yaba yarahuye na byo mu buzima bishobora kuba intandaro y’ubwo burwayi.

Nyuma ya 2020, bamwe muri abo bahuguwe bagaragaza ubushake bazahabwa amahirwe yo kujya i Burayi kwiyungura ubumenyi bwisumbuyeho mu kuvura izo ndwara.

Umuyobozi w'ibitaro bya CHUB, Dr Sendegeya Augustin, yavuze ko ayo mahugurwa ari ingirakamaro
Umuyobozi w’ibitaro bya CHUB, Dr Sendegeya Augustin, yavuze ko ayo mahugurwa ari ingirakamaro

Umuyobozi w’ibitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB), Dr Sendegeya Augustin, yavuze ko aya mahugurwa yari akenewe cyane kuko umubare w’Abanyarwanda barwaye indwara zitandura wariyongereye.

Urugero ni nk’aho imibare igaragaza ko kuva muri 2017 kugeza ubu abantu bivuje izo ndwara bavuye ku 110 bagera ku basaga 500.

Guhugura abo baganga ngo bizabafasha kwita ku bafite ibyo bibazo by’uburwayi bitabweho bavurwe butaragera kure.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka