Abaganga bo mu Budage barashima intambwe u Rwanda rwateye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Ubwo itsinda ry’abaganga b’inzobere mu bizamini byo kwa muganga baturuka mu Budage basuraga Isange One Center tariki 24/10/2012 bashimye intambwe u Rwanda muri rusange na Polisi by’umwihariko bateye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Nyuma yo gutambagizwa no gusobanurirwa imikorere ya Isange One Center, Prof. Klows Preschel wari uyoboye iryo tsinda yavuze ko ibyo abonye bigaragaraza ubushake bwa polisi by’umwihariko n’igihugu muri rusange bwo kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guha abagore uburenganzira bwabo.

Ati: “Ibi byerekana ubushake bwa Polisi y’Igihugu mu gukemura ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ibyo twabonye hano byerekana ko polisi yateye intambwe igaragara mu guteza imbere uburenganzira bwa muntu.”

Abo baganga b’inzobere mu bizamini byo kumenya ikishe umuntu (postmortem) n’isano y’umuntu n’undi (DNA) baje mu Rwanda mu rwego rwo kongerera ubumenyi abaganga ba polisi bakora ku Bitaro Bikuru bya Polisi biri ku Kacyiru na ba Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Icyo gikorwa cyo gukarishya ubumenyi mu gukora ibizamini bya Postmortem na DNA byabereye mu Bitaro Bikuru bya Polisi biri ku Kacyiru.

ACP Dr. Wilson Rubanzana, Umuyobozi w’ibikorwa by’ubuganga muri Polisi y’Igihugu avuga ko polisi yashyizeho ingamba zo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina zirimo guha uruhare abaturage mu gukemura amakimbirane yo mu miryango.

Isange One Center ifasha abakobwa n’abagore bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yashinzwe na Polisi y’Igihugu ku bufatanye bw’Imbuto Foundation n’Umuryango w’Abibumbye.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka