Abaganga biyemeje kunoza serivise baha abantu bafite ubumuga

Abafite ubumuga butandukanye mu Rwanda batunga agatoki abaganga n’inzego z’ubuzima muri rusange ko babaha serivise itanoze, birengagije ko ari uburenganzira bwabo nk’undi munyarwanda wese.

Iyo serivise itanoze bahabwa ikubiye ahanini ku miterere y’ibitaro, ibigo nderabuzima n’ahandi hatangirwa serivise zo kwa muganga kuko izi nyubako inyinshi zubatswe kera bitajyanye n’ubumuga aba bantu baba bafite bityo akenshi bagasanga bahezwa.

Abafite ubumuga babitangarije mu biganiro byabahurije hamwe n’inzego zitandukanye zirimo iz’Ubuzima, Umutekano, Abita ku mategeko n’abandi.

Muhire Philbert uyobora ibitaro bya Ruhengeri
Muhire Philbert uyobora ibitaro bya Ruhengeri

Muhire Philbert, umuganga akaba n’umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri mu Ntara y’Amajyaruguru, yemeranya n’abafite ubumuga kuko ngo hari byinshi bireba abatanga serivise z’ubuzima bakwiye gukemura kugira ngo banoze serivise batanga ku byiciro byose by’abantu bafite ubumuga. Ati: “Mu by’ukuri abantu twakira ni benshi kandi n’ikiciro cy’abantu bafite ubumuga kibamo, gusa bitewe n’ubwoko bw’ubumuga umuntu afite buri kiciro gifite umwihariko dukwiye guhindura imyumvire, kuko hari byinshi bitureba, yego hari ibyo tugerageza gukora ariko icya mbere abafite ubumuga bakeneye, ni ugufashwa kugera ku mavuriro, aho bisaba ko inzego z’ubuzima zirimo abajyanama b’ubuzima n’inzego z’ibanze kubafasha bagahabwa serivise inoze”.

Muhire akomeza avuga ko hari imbogamizi zijyanye no kunoza serivise kugirango ababagana bose ibagereho mu buryo bumwe. Ati: “Imbogamizi zikomeye zirimo ubushobozi bwo kunoza kugira ngo serivise ibagereho, aho inyubako nyinshi zubatswe kera, zimwe na zimwe kuzihindura bigoye, ndetse uko serivise zubatse kwa muganga ziba zitandukanye bityo bitewe n’ubumuga afite. Ikindi kibazo kireba abaganga naho usanga rimwe na rimwe abaganga badahita babona ko uwo muntu akeneye ubufasha bwihutirwa. Ikindi harimo ikibazo cyo kuyobora abantu bafite ubumuga bwo kutabona, ikibazo cy’abaganga tutazi amarenga, akenshi ibi biratugonga”.

Avuga ko hari ibikeneye ubuvugizi ndetse n’ibyo abakora kwa muganga bakwiye gushyiramo umuhati mu kubyikorera kuko biba bitavunanye.

Muhire yongeraho ko nanone abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe, baza mu kiciro gikwiye kwitabwaho ariko ahanini usanga inzego zose zibanyuraho ku mihanda zitabafashije kubera kutamenya ngo uyu muntu arafashwa iki, mu buhe buryo n’ibindi.

Asanga hari igikwiye gukorwa: “Iyi serivise ikwiye umwihariko kugira ngo abantu bafite ubwo burwayi, bagirirwe umutekano ndetse no kwa muganga muri rusange abaganga basobanukirwe uko babitaho kuko usanga iyi serivise iba iri kumwe n’izindi serivise zivanze zidateye neza ku buryo byafasha umurwayi, nk’uko i Ndera bafite uwo mwihariko wonyine wo kwita ku barwayi bo mu mutwe. Amavuriro asanzwe bareba icyo bakora ariko amashya yubakwa bakajya bashyiraho umwihariko wo kwita kuri abo barwayi”.

Kugira ngo abantu bafite ubumuga bahabwe uburenganzira bwabo mu buzima, Muhire asanga hari umusanzu abaganga bakwiye kwitaho. Ati: “Hari ibyo dukwiye gukora bidasabye ko tujya kure, birimo kuyobora abatugana, gukangurira ababakira no kubavugisha neza, kunoza inzira zitandukanye banyuramo bari kwa muganga kuko usanga serivise zacu akenshi ziba ahantu hatandukanye bisaba ko abantu bayoborwa muri rusange, kandi ibi nti bigoranye noneho ibikeneye ubuvugizi bugakorwa inzego zibishinzwe zigakorana ndetse zigakangukira kubikemura bwangu”.

Mudakikwa John, uyobora umuryango Nyarwanda utegamiye kuri Leta uharanira kubaka igihugu kigendera ku mategeko (CERULAR), avuga ko nubwo hari ibyakozwe ariko hari ibikeneye kuvugururwa, birimo nko kuvugurura itegeko rireba abafite ubumuga n’amateka ya Minisiteri atandukanye kuko atajyanye n’amasezerano mpuzamahanga y’abantu bafite ubumuga ndetse no kuvugurura Politike zose cyane cyane iz’ubuzima zita ku bantu bafite ubumuga.

Mudakikwa John, Umuyobozi wa CERULAR
Mudakikwa John, Umuyobozi wa CERULAR

Akomeza asobanura ibigekenewe. Ati: “Hakwiye gushyirwaho uburyo Mitiweri de sante yafasha abafite ubumuga kwishyura insimburangingo n’inyunganirangingo n’ibindi byose bakenera. Hakwiye kandi kongera ingengo y’imari ishingiye kuri Politike yaba ku rwego rw’Igihugu no mu turere ijyanye no gukemura ibibazo bitandukanye by’abantu bafite ubumuga”.

Muri 2022, nibwo Guverinoma y’U Rwanda yashyizeho Politike y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda, yemera gusinya amasezerano Nyafurika yumugereka ku byerekeye uburenganzira bw’abafite ubumuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka