Abaganga bazemera gukorera ahantu hagoye kugera bemerewe agahimbazamusyi kihariye
Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana, yabwiye Abasenateri ko abakozi bazemera kujya gukorera mu bigo nderabuzima 82 biherereye ahantu kure kandi hagoye kugera, bazajya bahabwa agahimbazamushyi kihariye.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Abasenateri, cyagarutse ku ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Ubuzima n’ibikorwa mu guteza imbere amavuriro y’ibanze.
Bimwe mu bibazo Minisitiri w’Ubuzima yagaragarije Abasenateri biri mu rwego rw’ubuzima, ni uko 20% by’amavuriro 1280 ari mu Gihugu adakora neza, kubera ibibazo bitandukanye afite, bigomba kubonerwa umuti.
Ati “Mu mavuriro mato dufite hari ari ahantu kure cyane bigoye kugera, haba ku modoka ndetse na moto, ugasanga bisaba ikiguzi gihenze abajya gukorerayo bagahitamo kubyihorera. Ubu rero turateganya ko umuntu wese uzajya gukorerayo tuzamugenera agahimbazamushyi twakwita ko ari amafaranga y’urugendo”.
Izindi ngamba Minisitiri Nsanzimana yavuze zafashwe, mu korohereza abakozi kugera aho bakorera, Minisiteri y’Ubuzima yateganyije kugura imodoka nini zizajya zibatwara zikabageza ku kazi zikajya no kubacyura, zinatwaye abagiye kurara izamu.
Ati “Poste de Santé dufite mu Rwanda zimwe zicungwa na ba rwiyemezamirimo, izindi zikaba zicungwa na Leta ariko kuko tugifite abaganga bake mu gihugu, zibura abazikoramo ugasanga zarafunze”.
Minisitiri Nsanzimana avuga ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abaganga bake, ubu hashyizweho amashuri y’abaforomo n’abyaza aba mbere bakaba bararangije ku rwego rwa A2, bose uko ari 200 boherejwe mu bigo bitandukanye hirya no hino mu gihugu.
Ati “Tuzakomeza na gahunda yo kongera umubare n’ubushobozi by’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima ibyo twise ‘4X4’, ibikorwa byo kwegereza abaturage serivivisi z’ubuvuzi bw’ibanze no kurwanya indwara z’ibyorezo”.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko muri gahunda yayo y’ibikorwa y’imyaka itanu iri imbere, intego ari uko 95% by’abaturage bavurirwa ku rwego rw’ibanze kugira ngo bibafashe kwivuza hakiri kare, ndetse bigabanye n’ubwinshi bw’abarwayi ku mavuriro makuru.
Minisitiri Nsanzimana ati “Abivuriza ku mavuriro yo ku rwego rw’ibanze iyo bahabuze serivisi bagana ibitaro by’uturere, ugasanga bitumye habaho ubwinshi bw’abarwayi kandi bitari ngombwa, bitewe nuko bagiye kwaka serivisi ntibayibone”.
Yavuze ko abivuriza ku mavuriro y’ibanze bavuye ku bihumbi birenga 71 mu 2016/2017, bagera kuri Miliyoni 4 mu 2023/2024.
Ikindi ni uko mu myaka itanu iri mbere, hazubakwa amavuriro y’ibanze mashya 100, andi 420 avugururwe.
Perezida wa Sena, Dr. Kalinda François Xavier, yavuze ko kwegereza ubuvuzi abaturage ku rwego rw’ibanze, ari ingenzi mu mibereho myiza y’abaturage.
Ati “Mbere yo gukora ingendo hirya no hino mu gihugu, twabanje kuganira na Minisitiri w’Ubuzima kugira ngo aduhe ishusho y’uko servisi z’ubuzima ku rwego rw’ibanze zihagaze. N’ubwo twasanze harimo ingorane kuri health Poste no ku bigo nderabuzima bimwe na bimwe, ariko hari ibizakosoka ndetse hari n’ingamba zashyizweho kugira ngo bikemuke”.
Perezida wa Sena avuga ko mu ngendo bateganya gukora, hazabaho no kuganira n’izindi nzego bireba kuko bazasura amavuriro abiri nibura muri buri karere, bakagirana ibiganiro n’abaturage batuye muri buri kagari karimo ivuriro ryibanze, ndetse nyuma bagirane ikiganiro n’ubuyobozi ku rwego rw’akarere.

Ohereza igitekerezo
|
Muraho neza? Ni byiza ko bazahabwa agahimbazamusyi kihariye. Ariko jye abaganga twaganiriye, babangamiwe cyane no kutabana n’imiryango yabo. Kubona mutation biragorana cyane,urumva umubyeyi uba ukubiri n’abana n’uwo bubakanye,niyo yahabwa agahimbazamusyi ntazaba atuje n’ubundi. Bibaye byiza hakwitabwa ku kworohereza abaganga kubana n’imiryango yabo mu gutanga za mutations.