Abaganga barasaba kwigishwa ururimi rw’amarenga ngo banoze akazi

Mu gihe hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe abafite ubumuga kuri uyu wa mbere tariki 03 Ukuboza 2018, abakora mu nzego z’ubuzima bavuga ko bagihura n’inzitizi zo kutamenya uburyo bavugana n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Abafite ubumuga bahawe ijambo k'umunsi wabo
Abafite ubumuga bahawe ijambo k’umunsi wabo

Ntakirutimana Usiel umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mudende mu karere ka Rubavu, avuga ko abaganga bagorwa no kudashobora kumvikana n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona kubera batabifitemo ubumenyi.

“Biragoye kugira ngo umuganga amenye neza indwara ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga afite, kuko ibyo avura atabibwirwa n’umurwayi ubwe ahubwo abibwirwa n’abandi kandi ataribo bababara, ikindi kibabaje cyo kwibazwaho ni igihe umurwayi agiye kwa muganga adafite umuherekeje uzi uburwayi, muganga ntacyo yabasha gukora kubera muganga adafite ubumenyi bwo kuvugana nawe.”

Hakorimana Velien umuhuzabikorwa wungirije w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Ntara y’Uburengerazuba avuga ko kuba abaganga badafite ubumenyi mu kuvugana n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona ari ikibazo kibahangayikishije ariko bizera ko Leta y’u Rwanda izabibonera igisubizo.

“Ni imbogamizi iyo adafite umuherekeza ngo abwire muganga uko umurwayi amerewe, turacyashakira iyi mbogamizi iki kibazo kandi turizera ko bizabonerwa igisubizo kuko hari abahawe n’amahugurwa kandi azakomeza gutangwa kugira ngo bashobore kwita ku barwayi bafite ubu bumuga.”

Hakorimana avuga ko ingorane bagifite ziri mu burezi kubera inyubako zigora bamwe mubafite ubumuga, izindi zikaba ubushobozi ku bikoresho bikenerwa n’abafite ubumuga bwihariye hamwe n’abarezi badahabwa ubushobozi bwo kwigisha abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona ndetse ntibavuge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka