Abaganga bahuguriwe uburyo bwo kwakira abafite ubumuga bunyuranye

Bamwe mu baganga bo mu bitaro bikuru n’iby’uturere binyuranye byo hirya no hino mu gihugu, basoje amahugurwa y’iminsi ibiri ajyanye no kwiga uburyo barushaho gutanga serivise nziza ku bantu bafite ubumuga baza babagana.

Bavuga ko ayo mahugurwa abunguye byinshi
Bavuga ko ayo mahugurwa abunguye byinshi

Ni amahugurwa yaberaga mu Karere ka Musanze, aho abahuguwe bigishijwe uburyo bunoze bwo kwakira abantu bafite ubumuga bwo kutumva, kutabona no kutavuga, hanirindwa ko icyorezo cya COVID-19 cyabageraho mu buryo bworoshye.

Karangwa Francois Xavier, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Imiryango y’abantu bafite ubumuga mu kurwanya SIDA no guteza imbere ubuzima (UPHLS), ari na bo bateguye ayo mahugurwa, yavuze ko mu bushakashatsi bakoze ku mibereho y’abantu bafite ubumuga, basanze hari ibibazo binyuranye bahura na byo.

Muri ibyo bibazo ngo harimo ukutakirwa neza aho basaba serivise, kutumva uburenganzira bwabo, kudahabwa amakuru ndetse no gufatwa nabi muri serivise zinyuranye cyane cyane izo kwa muganga.

Ngo bikimara kugaragara ko icyo kibazo kibangamiye abantu bafite ubumuga, hatekerejwe uburyo hategurwa amahugurwa agenewe abaganga mu rwego rwo gutanga ubumenyi kuri serivise zisabwa n’abafite ubumuga, dore ko ngo byagaragaye ko mu ishami ry’ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda nta somo ritangwa rijyanye no gufasha abafite ubumuga.

Agira ati “Ibyo bibazo by’abafite ubumuga muri serivise zo kwa muganga byaduteye gutekereza uburyo twahugura abaganga, dore ko byagaragaye ko abiga ubuganga muri Kaminuza y’u Rwanda nta na hamwe bahurira n’isomo rijyanye no gufasha abafite ubumuga.

Turavuga tuti rero, niba ibintu bimeze bityo ikosa si iry’abaganga, ni uko twateguye ayo mahugurwa tugira amahirwe tubona abaterankunga batandukanye barimo UNICEF, Grobal Fund, NCPD, RBC”.

Abanganga bitabiriye ayo mahugurwa biganjemo abakora muri serivise zijyanye n’ibyorezo birimo Ebola na COVID-19 mu bitaro binyuranye.

Abaganiriye na Kigali Today baremeza ko hari byinshi bungutse bagiye guhugurira bagenzi babo, mu rwego rwo kurushaho gutanga serivise nziza ku bantu bafite ubumuga.

Aha berekwaga uburyo bafasha umuntu ufite ubumuga bwo kutabona
Aha berekwaga uburyo bafasha umuntu ufite ubumuga bwo kutabona

Uwaje ahagarariye Ibitaro bya Rutongo witwa Habumugisha Emmanuel, agira ati “Aya mahugurwa agamije guha ikaze abantu bafite ubumuga cyane cyane muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19. Twahoraga duhura n’imbogamizi z’uburyo twakwakira neza abafite ubumuga bwo kutumva, kutavuga no kutabona”.

Arongera ati “Twagiraga imbogamizi tutazi neza uburyo twabafasha, ariko twamaze guhabwa ubumenyi bw’uburyo twafasha abo barwayi. Ukuntu twabasuzuma n’uko twabaha imiti, ubu twabonye ubumenyi mu gukoresha ururimi rw’amarenga n’ubumenyi mu gukoresha inkoni zifashishwa n’abafite ubumuga bwo kutabona, twashize n’amatsiko ku nyandiko ya ‘braille’ y’abafite ubumuga bwo kutabona, bije kutwunganira ku byo twakoraga”.

Butare Bonaventure, umukozi w’ibitaro bya Byumba ati “Iyo abafite ubumuga baje kwaka servise z’ubuvuzi babafata nk’abantu bafite ibibazo batishoboye, ariko ku rundi ruhande hari uburenganzira bwabo nk’uko bigenwa n’amategeko.

Bityo uburyo dusanzwe tubafata, nyuma y’amahugurwa hari ibigomba guhinduka. Turabiganira n’abakozi dukorana, tunigishe abaturage uburyo bagomba kubitwaraho bityo uburenganzira bwabo bubashe kubahirizwa”.

Abo baganga bavuga ko ikindi cy’ingirakamaro bungutse, ari uburyo bwo kubika ibanga ku muntu ufite ubumuga bwo kutabona waje ufite umuherekeje nk’uko Butare akomeza ku bivuga.

Aha bari mu mikoro ngiro
Aha bari mu mikoro ngiro

Ati “Cyari ikibazo gikomeye ku baganga bakiraga abafite ubumuga bwo kutabona no kutumva, byasabaga ko yazanaga n’umuntu umuherekeje, bajya no mu cyumba bikaba ngombwa ko uwo muntu umuherekeje ahaguma rya banga ry’umurwayi na muganga ntiryubahirizwe.

Ariko ubu amahugurwa adusigiye ubumenyi bwo guca amarenga ku buryo uvugana n’uwo murwayi bitabaye ngombwa ko uwaje amuherekeje amenya amabanga ye yose”.

Ikindi kibazo cyagarutse kenshi ni uburyo bwo gufasha abantu bafite ubumuga bwo kutabona, mu kumenya uburyo afata imiti adakeneye umufasha, aho abaganga bishimiye uburyo bigishijwe inyandiko igenewe abafite ubumuga bwo kutabona.

Umuyobozi w’ikigo gisubiza mu buzima busanzwe abantu batabona gikorera i Masaka, Mukeshimana Jean Marie Vianney, umwe mu batanze isomo ku kwita ku bantu bafite ubumuga bwo kutabona, yavuze ko muri kino gihe isi yugarijwe na COVID-19, wari umwanya wo guhugura abaganga gufasha abantu bafite ubumuga bwo kutabona no mu kwirinda impungenge zatuma banduzwa COVID-19 mu buryo bworoshye.

Ati “Turi mu cyorezo cyugarije isi cya COVID-19, byanze bikunze ntabwo cyakugariza abandi ngo abafite ubumuga kibareke. Uyu munsi naje tuganira ku buzima bw’abantu bafite ubumuga bwo kutabona ko ari umuntu nk’abandi, ariko ngerekaho uko babafasha.

Bavuga ko bagiye guhindura imikorere
Bavuga ko bagiye guhindura imikorere

Nabigishije iburyo babatwara n’uburyo babayobora, mbigisha uko inyandiko y’abatabona iteye, uburyo yandikwa kuko bazagenda bahura na yo mu gufasha abafite ubumuga haba mu kazi cyangwa ahandi”.

Uwari uhagarariye Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga (NCPD) Kamanzi Théoneste, yasabye abaganga bahuguwe kuba abavugizi b’abantu bafite ubumuga mu mavuriro bakoreramo, mu gukemura ibibazo binyuranye bibangamira abafite ubumuga, haba inzira z’abantu bafite ubumuga mu nyubako z’ibitaro, gushyiraho robine zikarabirwaho zibereye abantu bafite ubumuga bunyuranye n’ibindi.

Muri ayo mahugurwa hahuguwe abaganga 14 baturutse mu bitaro byose byo mu Ntara y’Amajyaruguru, n’ibitaro by’Uturere twa Rusizi, Nyabihu na Rubavu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka