Abaganga bafashije umwana wavukanye amagarama 640 abasha kubaho

Abaganga bo mu bitaro bya Rutongo biherere mu Karere ka Rulindo, bafashije umwana wavukanye amagarama 640 abasha kubaho, ubu akaba ameze neza ndetse yavuye mu bitaro ari kumwe n’ababyeyi be.

Ishimwe akikiye umwana we
Ishimwe akikiye umwana we

Dr Aimé Patrick Ntihabose, umuboyozi w’ibitaro bya Rutongo, avuga ko tariki ya 1 Kamena 2022 yakiriye umubyeyi w’uyu mwana witwa Ishimwe Francine w’imyaka 22, wari uje kubyara ariko inda ntiyari igeze igihe, kuko yari ifite ibyumweru 26 n’iminsi 5 ni ukuvuga amezi atandatu n’iminsi 5.

Uyu mubyeyi yabyaye umwana utagejeje igihe cyo kuvuka, kuko yari afite amagarama 640 gusa. Ibitaro bya Rutongo byahise bihamagara ku bitaro bya CHUK, ndetse no ku bitaro bya Kanombe bibasaba ko yakoherezwayo kuko hari ibikoresho byo kwita ku bana bavutse igihe kitageze, basanga ahakirirwa impinja huzuye biba ngomba ko bamwitaho.

Ati “Twahise twiyemeza kumwitaho tumushyira muri mu byuma abana bavutse batagejeje igihe bakuriramo (couveuse), tubona amaze iminsi 2 akiri muzima dukomeza kugenda tumwitaho uko dushoboye, umwana birangira abayeho”.

Dr Ntihabose avuga ko uburyo bafashije uyu mwana bamaze kumushyira muri ibi byuma akuriramo, ari ukumwongerera ubushyuhe no kumushyira ku byuma byo kumuhumekesha, kuko ibibahaha bye nta bushobozi byari bifite bwo kwinjiza no gusohora umwuka, nyuma bamushyiramo agahombo mu mazuru ko gucishamo ibimutunga kuko ntiyarashoboye konka.

Ati “Ako gahombo niko twagendaga ducishamo amashereka y’umubyeyi we, kuko ntiyashoboraga konka, nyuma twabonye ayo mashereka adahagije kuko yari make twe nk’abakozi tujya inama yo kumushakira amata yunganira amashereka, tugura ayitwa France Lait nayo tukajya tuyamuha ducishije muri utwo duhombo”.

Ikindi abaganga bakoreye uyu mwana ni ukumushyira ku miti (Antibiotique), imufasha kudahura na mikorobe zimwangiza kuko umubiri we nta budahangarwa wari ufite, ndetse bakanamupimira ingano y’isukari mu mubiri, kugira ngo barebe ko iri mu kigero gikwiriye kugeza amezi 3 ashize.

Dr Ntihabose avuga ko uko bagendaga bamugaburira amashereka n’ayo mata, babonaga agenda yiyongera kuko mu byumweru 2 yavuye ku magaraga 640 agera kuri 658g.

Ati “Kubera ko ibyumweru bibiri byari bishize uyu mwana tukabona agenda yiyongera twakomeje gushyira hamwe nk’abakozi b’ibitaro, dukomeza kumugurira amata tukungikanya ya mashereka ya nyina, tubona noneho aragenda yongera ibiro umunsi ku wundi. Ku tariki 18 Nyakanga 2022 yari afite amagarama 1,002 naho tariki 16 Kanama 2022 yari afite amagarama 1582, kuva tariki ya 9 kugera kuri 5 Nzeri 22 yari afite amagarama 1786”.

Ati “Umwana yageze ubwo atangira guhumeka neza, atangira kwituma ndetse no kubasha kwihagarika nk’uko umwana wese wavutse yujuje igihe abigenza, bituma Dr Ntihabose n’abandi baganga batangira kugira icyizere ko azabaho”.

Dr Ntihabose avuga ko kwita kuri uyu mwana bagiye banabifashwamo na Dr Mukaruziga Agnes, inzobere mu ndwara z’abana, uza gukorera kuri ibi bitaro inshuro 3 mu cyumweru ku nama yabahaga zo kumwitaho.

Nk’uko amategeko abivuga iyo umwana agejeje kuri 1kg800 abasha konka neza, kwituma no kwihagarika, anahumeka neza aba ashobora gusezererwa agataha.

Nyuma Ubuyobozi bw’ibitaro bya Rutongo bumaze kubona ko umwana nta kibazo afite bwaramusezereye ajya mu rugo, ariko bigisha umubyeyi we uko agomba kujya afasha umwana we, ko agomba kujya amuryamisha mu gituza cye agahura n’ubushyuhe bw’umubiri we, kugira ngo bimwongerere ubushyuhe.

Uyu mubyeyi n’ubwo yavuye mu bitaro, hari umuganga uzajya umukurikirana umunsi ku wundi amubaza uko umwana ameze, nk’uko Dr Ntihabose akomeza abivuga.

Dr Ntihabose yabwiye uyu mubyeyi ko nabona ibimenyetso by’uko umwana atonka neza, atarira, ndetse adahumeka neza azahita yihutira kuza kwa muganga, kugira ngo umwana yitabweho.

Umubyeyi w’uyu mwana Ishimwe Francine, yashimiye ibitaro byamwitayeho ndetse bikita ku mwana we akabasha kubaho.

Ati “Umwana wanjye yavukanye amagarama 640 ubu ntashye afite 1kg n’amagarama 800, abaganga ndabashimira cyane bamfashirije umwana, kuko numvaga atazabaho ndimo nduhira ubusa, ni ukuri ndabashimira cyane”.

Umwana yamaze amezi atatu muri couveuse
Umwana yamaze amezi atatu muri couveuse

Ishimwe avuga ko azakurikiza inama abaganga bamugiriye yo kwita ku mwana we no kumugirira isuku, akamurinda imbeho n’umuyaga ndetse n’ikindi kibazo cyose yahura nacyo ko azahita abamenyesha”.

Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umubyeyi abyara umwana utagejeje igihe, Dr Ntihabose avuga ko ari nyinshi, zirimo imirimo ivunanye, mikorobe (infection) zo mu gitsina, kuba yagira guhangayika ndetse n’umunaniro ukabije (stress), kuba umubyeyi anywa itabi n’inzoga no ku babyeyi bafite nyababyeyi ntoya.

Dr Ntihabose avuga ko impamvu abana bavutse batagejeje igihe, bafite amagarama atagera ku 1000 abagera kuri 60 % badakunze kubaho, ngo baba bavutse umubiri wabo utarakomera, ibyo bigatuma bagira ibyago byo kurwaragurika kuko umubiri wabo uhura na mikorobe nyinshi, kandi ukaba utaragira ubudahangarwa, nta binure umubiri wabo uba ufite ngo bimufashe gushyuha, abenshi ngo usanga bicwa n’ubukonje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka