Abaganga babaga umutwe bazahajwe n’akazi kubera ubuke bwabo

Mu Rwanda kugeza ubu hari abaganga babaga mu mutwe batarenga bane bigatuma ibitaro bihorana urutonde rurerure rw’abashaka ubwo buvuzi.

Abaganga b'abakorerabushake bari gufasha Qbanyarwanda
Abaganga b’abakorerabushake bari gufasha Qbanyarwanda

Ibyo ni byo byatumye umuryango Rwanda Legacy of Hope wiyemeza kuzana abaganga b’inzobere mu kubaga mu mutwe baturutse mu gihugu cy’u Bwongereza, bakaba bamaze icyumweru babagira mu bitaro bya CHUK bafatanyije n’Abanyarwanda.

Uburwayi barimo kuvura ubu ahanini ngo ni ibibyimba biri mu mutwe akenshi bya kanseri, bikaba byari biteganyijwe ko hazavurwa abarwayi 20, bagasabwa kwitwaza mituweri zabo gusa.

Dr Muneza Sévérien, umwe mu baganga bake b’Abanyarwanda bavura ubwo burwayi, avuga ko u Rwanda rutaratera imbere mu kuvuzi bw’umutwe.

Agira ati “Mu Rwanda ntituratera imbere mu kuvura bene ubu burwayi, kuko kugeza ubu dufite abaganga bane gusa b’inzobere. Mbere bwo hazaga nk’umunyamahanga umwe, ugasanga ibikoresho bidahagije, gusa hari intambwe twateye cyane ko hari n’abandi barimo guhugurwa”.

Akomeza avuga ko kuvura ubwo burwayi busaba kubaga mu mutwe bigoye, kuko umuganga amara amasaha ari hagati y’arindwi n’umunani ku murwayi umwe.

Ibyo ngo bituma ubwo buvuzi bugenda gahoro ku buryo ibitaro bya CHUK byonyine bifite urutonde rw’abantu basaga 100 bamaranye igihe kinini ubwo burwayi bategereje kubagwa.

Dr Muneza Severien, umwe mu baganga bane b'Abanyarwanda b'inzobere mu kubaga mu mutwe
Dr Muneza Severien, umwe mu baganga bane b’Abanyarwanda b’inzobere mu kubaga mu mutwe

Dr Muneza avuga kandi ko abo baganga baturuka hanze iyo baje, hari umusanzu munini baha Abanyarwanda.

Ati “Icya mbere baduha umusanzu wo kugabanya umubare w’abarwayi bategereje kuvurwa. Ikindi ni uko hari byinshi tubigiraho nk’abaganga baba baturutse mu bihugu byateye imbere kuko usanga hari ubushobozi bafite twe tudafite”.

Kubaga umurwayi ngo bitwara amasaha ageze ku munani
Kubaga umurwayi ngo bitwara amasaha ageze ku munani

Masengesho Rachel wo muri Rubavu, umwe mu barwayi bahereweho kuvurwa, avuga ko yari amaze igihe kinini ababara umutwe.

Ati “Nari maze igihe kinini mbabara umutwe n’ibikanu. Najyaga nivuza ntibikire ariko ubu ubwo bambaze ndumva bigenda byoroha nkaba nshima cyane uko aba baganga banyitayeho”.

Umuyobozi wa Rwanda Legacy of Hope, Reverand Osée Ntavuka, avuga ko kuzana abaganga banyuranye bizahoraho kuko bakenewe.

Ati “Kuva 2011 haza abaganga batandukanye bakaba bamaze kuvura abarwayi 1800. Ubu ni ubwa mbere tuzana ababaga mu mutwe, hari kandi n’abavura uburwayi bwo mu mihogo, amatwi n’amazuru. Turateganya kuzana abandi muri Nzeri uyu mwaka, kandi bizakomeza”.

Reverand Ntavuka avuka ko igikorwa cyo kuzana abaganga bunganira abo mu Rwanda kizakomeza
Reverand Ntavuka avuka ko igikorwa cyo kuzana abaganga bunganira abo mu Rwanda kizakomeza

Uyu mwaka haje abaganga 13, itsinda rimwe riri muri CHUK irindi rikaba mu bitaro bya Shyira muri Nyabihu, ryo rikaba rivura rinahugura abaganga ku buryo bazahabwa n’impamyabumenyi.

Uyo muryango kandi urategenya kujyana mu Bwongereza bamwe mu baganga muri CHUK kongererwa ubumenyi, ngo bikazaba muri Kanama uyu mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka