Abaganga ba RSSB n’aba MINISANTE ntibavuga rumwe ku bipimo by’ubumuga bukomoka ku mpanuka

Abadepite bagaragaje impungenge batewe n’imikoranire y’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), bavuga ko hari abakozi bakora impanuka ariko ntibahabwe indishyi zikwiye, bitewe n’uko ibipimo by’ubumuga bagize bitavugwaho rumwe n’abaganga.

Ubumuga bukomoka ku mpanuka ntibuvugwaho rumwe hagati ya RSSB na MINISANTE
Ubumuga bukomoka ku mpanuka ntibuvugwaho rumwe hagati ya RSSB na MINISANTE

Izi mpaka zavutse ku wa 18 Gicurasi 2026, ubwo Komisiyo y’Abadepite y’Imibereho y’Abaturage yagezaga ku Nteko Rusange y’Abadepite raporo ku isesengura rya raporo y’igenzura ricukumbuye ryakozwe n’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta ku micungire y’urwego rwa pansiyo, kuva muri Nyakanga 2015 kugeza muri Werurwe 2025.

Depite Germaine Mukabalisa yavuze ko hari aho abaganga bemewe na Leta bagaragaza ko umuntu afite ubumuga buri ku kigero runaka, ariko abaganga ba RSSB bakabugabanya cyane cyangwa bakabuhakana burundu.

Yagize ati “Hari urugero rw’umuntu abaganga bemewe bagaragaza ko afite ubumuga bwa 80%, ariko abaganga ba RSSB bakavuga ko afite 30%. Hari n’aho bavuga ko afite 60%, RSSB ikavuga ko afite 30% cyangwa se 0%.”

Yakomeje avuga ko Komisiyo yamenyeshejwe ko kimwe mu bitera icyo kibazo ari ukudakorana hagati y’abaganga ba RSSB na MINISANTE , ashimangira ko na byo ubwabyo ari ikibazo gikomeye.

Depite Mukabalisa yavuze kandi ko Komisiyo yagombye kuba yarahuye na MINISANTE kugira ngo isobanure impamvu idakorana na RSSB muri iki kibazo.

Yanasabye ko umwanzuro wa Komisiyo usaba gukurikirana ishyirwaho ry’Iteka rya Minisitiri rigena ibigenerwa abanyamuryango ba RSSB bagiriye ubumuga mu mpanuka z’akazi wahindurwa, ahubwo hagafatwa umwanzuro usaba Minisiteri kwihutisha ishyirwaho ry’iryo teka, kuko ari ryo rizatanga umurongo uhamye wo gukemura ikibazo.

Ibi kandi byashimangiwe na Depite Aimée Tumukunde, wavuze ko muri raporo hagaragaramo ko hakenewe Iteka rya Minisitiri kugira ngo ikibazo gikemuke, ariko hakaba hatasobanuwe aho rigeze ritegurwa.

Yagize ati: “Byanteye kwibaza uko abakenera izi serivisi babigenza muri iki gihe iri teka ritarajyaho. Ese koko nta cyuho gihari?”

Depite Tumukunde yanagaragaje ko bitumvikana ukuntu itegeko ryatowe mu Ukuboza 2025, ariko kugeza muri Gicurasi 2026 Iteka rya Minisitiri rigomba kurishyira mu bikorwa rikaba ritarashyirwaho.

Abadepite bagarutse kandi ku kibazo cy’abantu 5,849 batagaragara ko batangiwe ubwiteganyirize, bavuga ko biteye impungenge kuba aba bantu baramutse bagize impanuka z’akazi badafite ubwishingizi nta ndishyi bahabwa.

Depite Mukabalisa yagize ati “Iki kibazo gikora ku muturage mu buryo buziguye, bityo hakwiye gufatwa umwanzuro wihuse. Komisiyo yasabye ko hagaragazwa inzira ikibazo kizakemukamo, ariko ibyo ntibihagije kuko aba bantu bashobora kugerwaho n’ibibazo batarateganyirijwe.”

Yakomeje avuga ko Komisiyo yagombaga gufata icyemezo gifasha abo bantu kumenyekanishirizwa imisanzu kugira ngo batangire kubona uburenganzira bwabo hakiri kare.

Ati “Iyo umuntu amaze kumenyekanishirizwa umusanzu, aba abonye uburenganzira bwe. Ni yo mpamvu iki kibazo gikwiye gukemurwa hakurikijwe amategeko.”

Ku ruhande rwe, Depite Veneranda Uwamariya, Perezida wa Komisiyo y’Abadepite y’Imibereho y’Abaturage, yavuze ko kuba Iteka rya Minisitiri ritarajyaho bidahita bisobanura ko ryatinze, kuko itegeko riteganya ko rishyirwaho mu gihe kitarenze amezi atandatu nyuma y’itorwa ry’itegeko.

Yagize ati “Ubu turi mu gihe cyo kugenzura niba iryo teka ryarashyizweho nk’uko biteganywa.”

Inteko Rusange y’Abadepite yasabye kandi Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kugaragaza gahunda y’uko ibirarane by’imisanzu y’ubwiteganyirize bwa pansiyo bizishyurwa mu gihe kitarenze amezi atatu.

Mu bindi bibazo byagarutsweho harimo kudatanga no kutamenyekanisha imisanzu ya pansiyo ku gihe, ibirarane byinshi by’imisanzu, ndetse no kudakurikirana abakoresha batubahiriza amategeko.

Komisiyo yasanze ishami rya pansiyo rifitiwe ibirarane birenga miliyari 4 Frw hagati ya 2020 na 2024. Yanagaragaje ko igipimo cyo kwishyura ibirarane by’imisanzu ya pansiyo cyari hagati ya 35% na 61% buri mwaka, nyamara RSSB ifite ububasha bwo kwishyuza ku ngufu abakoresha batubahiriza amategeko no kubahana hakurikijwe amategeko abigenga.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka