Abaganga 20 b’Abasuwisi basoje kuvura abagore mu bitaro bya Ruhengeri

Abaganga 20 b’abasuwisi, bari bamaze iminsi 13 babaga abagore barwaye indwara yo kujojoba “fistule” mu bitaro bya Ruhengeri, basoje icyo gikorwa kuri uyu wa gatanu tariki 08/02/2013, igikorwa cyakozwe mu rwego rw’inkunga Ubusuwisi butera u Rwanda.

Dr. Ndekezi Anastase, umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri, ashima iki gikorwa, kibashije kuvura abagore baturuka mu karere ka Musanze ndetse no mu tundi turere duhana imbibe nako.

Uhagarariye Ubusuwisi mu Rwanda, Jacques Pitteloud, yavuze ko igihugu ahagararire kitazahwema gutera inkunga u Rwanda mu bikorwa bitandukanye birimo n’ubuvuzi, dore ko banabahaye icyuma gipima indwara zitandukanye ‘ecographie”.

Bamwe mu bagore bavuwe, bashima abaganga b’abasuwisi, igihugu cy’u Rwanda ndetse n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Ruhengeri bafatanyije kugirango bavurwe, kuko bitumye babasha kongera kwisanga mu bandi Banyarwanda.

Ambasaderi w'Ubusuwisi mu Rwanda n'umuyobozi w'akarere ka Musanze (babiri bari hagati) mu muhango wo gusoza igikorwa abaganga b'Abasuwisi bakoreraga mu bitaro bya Ruhengeri.
Ambasaderi w’Ubusuwisi mu Rwanda n’umuyobozi w’akarere ka Musanze (babiri bari hagati) mu muhango wo gusoza igikorwa abaganga b’Abasuwisi bakoreraga mu bitaro bya Ruhengeri.

Uwitwa Vestine wo mu karere ka Gakenke, yavuze ko yari yaraheranywe n’ubwigunge, bitewe n’indwara yamuteraga ipfunwe mu ruhando rw’abandi babyeyi.

Ati: “Sinari nkegera abandi, n’uwansuraga sinifuzaga kwicara ngo muganirire kuko nabaga ndi gutanga umwuka mubi”.

Mpembyemungu Winifrida, umuyobozi w’akarere ka Musanze, yashimye ubufatanye bwatumye aba bagore bavurwa, yongera kuvuga ko ibitaro bya Ruhengeri bikwiye kongererwa ubushobozi, kikava ku mwanya w’ibitaro by’akarere ahubwo bikaba ibitaro by’intara bitewe n’akamaro bifitiye abaturage.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bagize neza cyane. Ababyeyi barwaye iriya ngwara baba babaye birenze. Merci la Suisse.

Alice yanditse ku itariki ya: 11-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka