Abaganga 1000 bamaze kwandura covid-19 muri Afurika

Amakuru yashyizwe ahagaragara n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ku rubuga rwa twitter, avuga ko abakozi bashinzwe ubuzima bagera ku 1,000 bo m uriAfurika banduye coronavirus.

OMS yasabye Leta z’ibihugu bya Afurika kureba niba abaganga n’abaforomo bafite ibikoresho byo kubarinda kuko ngo hari bimwe mu bihugu aho abenshi bakomeje gukorera akazi ko kwita ku barwayi ba covid-19 nyamara badafite ibikoresho bihagije bishobora kurinda umuganga kwandura.

Umuntu wese ufite aho ahurira n’abakekwaho uburwayi n’abarwaye coronavirus agomba kwambara umwambaro wabugenewe wo kwirinda umeze nk’isarubeti, agahabwa n’ibikoresho byo kumurinda guhumeka iyi virus, n’ibimurinda mu maso ariko ngo usanga henshi abaganga badafite ibyo bikoresho, n’aho biri ugasanga ntibihagije cyangwa hari bimwe ibindi bidahari.

Abaganga bakorera mu bihugu aho iyi virus ishobora kugenda mu mwuka wo mukirere (airborne) cyangwa se bakaba bagira aho bahurira n’amacandwe yuzuyemo coronavirus, bo bagomba gukoresha urwego rwisumbuyeho rwo kwirinda, bagashakirwa ibikoresho byujuje ubuziranenge ndetse bitandukanye n’ibikoreshwa mu bindi bikorwa byo kurwanya icyi cyorezo cya covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka