Abagabo baryamana bahuje ibitsina bagiye kubona umuti ubarinda Sida

Ibiro by’igihugu by’ubushakashatsi kuri SIDA mu Bufaransa (ANRS) biratangaza ko byabonye umuti urinda kwandura agakoko gatera SIDA abagabo bakorana imibonano mpuzabitsina n’abandi bagabo bazajya bafata mbere yo gukora iyo mibonano.

Ikinyamakuru L’Express cyanditse ko ubwo yasobanuraga iby’uyu muti, Prof. Jean Michel Molina yavuze ko abakiliya b’uyu muti bagomba kujya bawufata mbere na nyuma yo gukorana imibonano mpuzabitsina kugira ngo birinde kwandura agakoko gatera Sida.

Igeragezwa rya mbere ku bantu badafite ubwandu bo mu Bufaransa rizakorerwa ku bantu 300 babishaka. Kimwe cya kabiri cya bo bazahabwa placebo, abandi bahabwe imiti igabanya ubukana yo mu kanwa (Truvada), imiti ibiri ivanze (Ténofovir + FTC): ibinini bibiri mbere no mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina n’ikinini kimwe nyuma.

Tariki 04/01/2012, batangiye igikorwa cyo gushaka abakorerabushake bazakorerwaho igerageza ry’uwo muti. Igerageza rya mbere rizakorwa na ANRS nirirangira bakurikizaho igice cya kabiri ku bantu 1900.

Uretse mu Bufaransa, igerageza nk’iri rizaba no muri Amerika na Thailande aho uwo muti uzajya uhabwa ababishaka mu gihe baba bagiye gukora imibonano mpuzabitsina.

Oswald Niyonzima

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka