Abaforomo n’ababyaza barasaba iperereza ricumukumbuye kuri mugenzi wabo ufunzwe

Ishyirahamwe ry’Abaforomo, Abaforomokazi n’Ababyaza bo mu Rwanda (RNMA/ANIR) rirasaba iperereza ricukumbuye kugira ngo hagaragazwe ukuri ku cyatumye umuforomokazi Mbabazi Perpetue afungwa dore ko ari n’umuyobozi w’iryo shyirahamwe.

Iryo shyirahamwe riravuga ko ribabajwe n’ibyabaye ku mubyeyi Murekatete Zawadi kandi rishyigikiye ko hakorwa iperereza ricukumbuye ryo kumenya uko ikibazo giteye hiyambajwe n’inzobere mu buvuzi kugira ngo ukuri kumenyekane; nk’uko bigaragara mu itangazo rigenewe abanyamakuru.

Baragira bati “tubabajwe n’uburyo Mbabazi Perpetue na Dr Hishamunda Bonaventure bagaragajwe mu itangazamakuru kandi umuntu wese afatwa nk’umwere ku cyaha aregwa igihe cyose kitaramuhama burundu”.

Abaforomo n’ababyaza ngo batewe inkeke n’uko uburyo inzego zibishinzwe zagaragaje bagenzi babo mu itangazamakuru bushobora kugira ingaruka ku mitangire ya serivise zitangwa n’abakozi bo mu buvuzi bw’abantu.

Abagize ishyirahamwe ry’abaforomo n’ababyaza barasaba ko uburenganzira bw’abanyamwuga bo mu buvuzi bwubahirizwa, kandi bagahumuriza abanyamwuga bo mu buvuzi bw’abantu by’umwihariko abaforomo, abaforomokazi n’ababyaza baciwe intege n’ifatwa n’ifungwa rya Mbabazi Perpetue na Dr Hishamunda Bonaventure.

Ishyirahamwe ry’Abaforomo, Abaforomokazi n’Ababyaza bo mu Rwanda (RNMA/ANIR) risanga Mbabazi Perpetue na Dr Hishamunda Bonaventure bakwiye guhabwa umwanya bakaburana mu buryo bukurikije amategeko, mu rubanza rubereye mu ruhame kandi ruboneye, bagahabwa uburyo bwose bwa ngombwa bwo kwiregura nk’uko biteganywa n’ingingo ya 19 y’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

birakwiye ko uriya Muganga arenganurwa kuko bishobora kuba bitaramuturutseho. Ese abamufashije kubaga uriya mubyeyi (assistants ou assistantes)bo kuki batabajijwe? Uriya Muforomo nawe ashobora kuba atarakekaga ko bizaba birebire, ko ari nta mpamvu yo kubika umwanda.

Bigman yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

Okay!

Burya koko KIGALITODAY n’itangazamakuru riri professional dore ko mwe mwaduhaye iyo nkuru mwubahirije amategeko y’abashinjwa cyaha.
Nange umunshi nakaciwe ntimuzashyireho ifoto yange da ntarakatirwa!
http://www.kigalitoday.com/spip.php?article3143

Ndagije yanditse ku itariki ya: 26-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka