Abaforomo n’ababyaza bagaragaza imbogamizi zo gukora amasaha menshi n’umushahara muto
Umuforomokazi (utifuje ko amazina ye atangazwa) ukorera ikigo cy’ishuri i Kigali, ntashobora gusohoka na rimwe ngo ajye kure y’ikigo, kuko umunyeshuri wafatwa n’uburwayi cyangwa wahura n’impanuka, adashobora kubona undi muntu hafi wahita amuvura.

Uwo muforomokazi agira ati “Ku Cyumweru njya gusenga, nshobora kudomoka nkajya gusura abantu ariko sinjya kure kuko nkora njyenyine, nabe n’abaforomokazi bakora muri Leta bo bahabwa amasaha y’izamu n’aya ‘recuperation’, bashobora kugira aho bajya."
Uwo muforomokazi avuga ko ku bw’amahirwe abana be barakuze kandi nta handi afite urugo, ariko akibaza uburyo umuforomo cyangwa umubyaza waba afite urugo ashobora kurubonekamo bikamuyobera.
Umuyobozi wa Sendika y’Abaforomo n’Ababyaza, André Gitembagara, avuga ko mu bibazo bafite hari icyuho kinini giterwa n’uko abaforomo n’ababyaza ari bake cyane mu Gihugu, bigatuma abahari bakora amasaha menshi ku munsi kugira ngo bazibe icyuho cy’abadahari.
Gitembagara ati “Urebye umubare w’Abaforomo, Abaforomokazi n’Ababyaza bari mu kazi, turakabakaba hafi ibihumbi 13, ariko urebye abakenewe mu Gihugu ntabwo bajya munsi y’ibihumbi 20, ubibona ugeze mu bigo nderabuzima aho usanga umubyaza umwe uri ku izamu ari bubyaze ababyeyi nka batatu muri iryo joro."
Ati "Wareba ukabona umuforomo cyangwa umuforomokazi ari ku izamu wenyine nijoro, kandi ari bukore akageza saa sita z’amanywa, akajya kuryama akaza kugaruka kurara izamu. Ubwo buryo dukoreramo bujyanye n’ubucye bwacu, ni cyo kibazo cya mbere kidukomereye."
Avuga ko ikibazo kigaragarira mu bijyanye n’ireme rya serivisi abaforomo n’ababyaza batanga ku bigo nderabuzima no mu bitaro, aho abarwayi bajya binubira gutinda kwakirwa na muganga.
Ikibazo cya kabiri bafite ngo ni ikijyanye n’umushahara muto utuma abiga muri iki gihe badashishikarira ubuforomo n’ububyaza, aho abafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s degree) bahembwa umushahara utageze ku bihumbi 200Frw/kwezi, uyu ukaba wari ugezweho mu myaka hafi 10 ishize.
Ikindi kibazo ni ikijyanye n’uko hari abakorera kure y’ingo zabo, "aho usanga umuforomo, umuforomokazi cyangwa umubyaza akorera i Rusizi afite urugo i Kigali."
Gitembagara ati "Hashize nk’imyaka itanu tubivuga, ubundi ’mutations’ mu baganga ntizabagaho, wowe tekereza ’murashakanye nk’umugore n’umugabo, noneho umwe agiye hariya undi agiye hariya, ubwo se mwamenyana mute!"
Gitembagara avuga ko umushahara muto abaforomo n’ababyaza bahabwa, na wo utuma bajya gucumbika ahantu hahendutse kure y’aho bakorera, nyamara abarwayi bagombye kuba bafite muganga hafi yabo, cyangwa akoroherezwa kubageraho byihuse.
Iki kibazo ngo kirushaho gukomerera abakorera mu cyaro, bafata urugendo rurerure rw’amaguru buri munsi bajya cyangwa bava ku bigo nderabuzima no ku bitaro. Sendika bahuriyemo ikaba ikomeje kubasabira ubufasha bwiyongera ku mushahara.
Hari n’ikibazo cy’uko mu baforomo n’ababyaza bose mu Gihugu, 60% ari ababyeyi, bakaba barushaho gukomererwa n’akazi iyo atwite cyangwa yasize abana bato mu rugo. Kubera iyo mpamvu barasaba koroherezwa no kubakirwa amarerero ku bitaro no ku bigo nderabuzima aho bakora.
Gitembagara avuga ko Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo(MIFOTRA), yigeze gusobanura ibi bibazo by’Abaforomo n’Ababyaza mu Nteko Ishinga Amategeko, "barabyakira ariko ntabwo byarenze aho."
Mu Ihuriro rya 10 ry’Urugaga rw’Amasendika y’Abakozi mu Rwanda(CESTRAR) ryateranye tariki 4-5 Ukwakira 2024, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb. Christine Nkulikiyinka, yavuze ko Leta y’u Rwanda izahanga imirimo ihoraho nibura miliyoni imwe n’ibihumbi 250 mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.
Uretse mu buforomo n’ububyaza hakiri icyuho cyo kubura abakozi, ahandi Leta ikunze kugaragaza cyane cyane ni mu bijyanye n’imyuga na tekiniki zitandukanye zo gukora ibintu bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
REBA COMPTABLE A0 ARABIHEMBERWA,SOCIAL AO, BARAYIMUHEMBERA CSHIER A0 BARAMUHEMBA LABORANTIN AO NI UKO
ARIKO DIPLOME YA A0 KU MUFOMO BAYIMUHERAHO AKAZI ARIKO KURI PROFILE Y’AKAZI NGO NI A0/A1 AGAHEMBWA A1 YARISHUYE SCHOOL FEES BIRABABAJE!!!!!!!!