Abafite uburwayi bwananiranye ku bwonko bagiye kuvurwa

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ku bufatanye n’umuryango ‘Rwanda Legacy of Hope’ bagiye kuzana abaganga b’inzobere mu kubaga mu mutwe hagamijwe kuvura indwara z’ubwonko.

Reverand Osée Ntavuka, Umuyobozi w'umuryango Rwanda Lagacy of Hope
Reverand Osée Ntavuka, Umuyobozi w’umuryango Rwanda Lagacy of Hope

Abo baganga 14 bazaturuka mu gihugu cy’u Bwongereza, bazatangira kuvura abarwayi ku italiki ya 17 Werurwe 2018, itsinda rimwe rizakorera mu bitaro bya CHUK, irindi rikazakorera mu bitaro bya Shyira mu karere ka Nyabihu.

Abafite ibibyimba ku bwonko cyangwa izindi ndwara kuri icyo gice cy’umubiri zasuzumwe n’abaganga, bazaza bavurwe, icyo basabwa ngo ni ukwitwaza mituweri zabo cyangwa ubundi bwishingizi bafite.

Muri abo baganga kandi ngo harimo n’abazobereye mu kuvura indwara zo mu muhogo, mu matwi no mu mazuru (ORL), abafite ibyo bibazo na bo bakaba bahamagariwe kugana ibitaro byavuzwe hakiri kare ngo bashyirwe ku rutonde rw’abazavurwa.

Reverand Osée Ntavuka, Umuyobozi w’umuryango Rwanda Lagacy of Hope, avuga ko iki ari igikorwa ngarukamwaka kigamije gutera inkunga ubuvuzi bw’u Rwanda.

Agira ati “Kuva muri 2011 tuzana abaganga b’inzobere mu bintu bitandukanye, ahanini abataboneka cyane mu Rwanda. N’uyu mwaka rero ni ko bimeze kandi tuzabikomeza mu rwego rwo gufasha ubuvuzi mu gihugu cyacu gutera imbere”.

Akomeza avuga ko kugeza ubu hamaze kuvurwa abarwayi bagera ku 1800 muri iyo gahunda, kandi uyo mubare ngo uziyongera cyane kuko batangiye kuzana abaganga ishuro ebyiri mu mwaka.

Ikindi kigamijwe cyane ngo ni uguhugura abaganga b’Abanyarwanda, bigakorerwa mu Rwanda cyangwa hanze yarwo.

Ati “Iyo abaganga baje nk’uku baboneraho no guhugura abo basanze mu Rwanda. Dufite kandi umushinga wo kuzajyana abaganga batandukanye bo muri CHUK gukorera amahugurwa mu bitaro byo mu Bwongereza, bizaba mu kwa munani k’uyu mwaka bamareyo ukwezi”.

Ibyo ngo ni inyungu ku gihugu cy’u Rwanda kuko bizagabanya umubare w’abarwayi boherezwaga kuvurirwa hanze kuko bihenze cyane.

Indi nyungu ni uko ibikoresho byose abo baganga bazana baje kuvura mu Rwanda bahita babisigira ibitaro bakoreyemo, umwaka ushize bakaba barasize ibihwanye na miliyoni 100Frw.

Uretse kuvura, umuryango Rwanda Legacy of Hope, ufasha imiryango ikennye kubona mituweri, ukaba ugiye no gufungura ishuri rizigisha imyuga inyuranye abana bafite ibibazo bitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Muraho!!! Uwaba azi aho bavura cyagwa basuzuma indwara ya strock ifata imitsi ijyana amaraso mu bwonko yandangira cg akampa contact. Muarakoze

KWIZERA Penuel yanditse ku itariki ya: 24-03-2018  →  Musubize

Nukuri imana ijye iha umugisha ababantu

delise yanditse ku itariki ya: 17-03-2018  →  Musubize

ubuvuzi bunoze kandi bwita kubarwayi ni ingenzi mubuzima

musabyimana pascal yanditse ku itariki ya: 12-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka