Abafite ubumuga bw’uruhu bakeneye amavuta basabwa kubanza kwiyandikisha

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), kivuga ko amavuta yagenewe kurinda abafite ubumuga bw’uruhu ategereje abayakeneye, ariko bakaba bagomba kubanza kubimenyesha Ikigo Nderabuzima, kugira ngo kiyatumize mu bubiko bw’imiti i Kigali.

Abafite ubumuga bw'uruhu bakeneye aya mavuta barahumurizwa kuko ahari
Abafite ubumuga bw’uruhu bakeneye aya mavuta barahumurizwa kuko ahari

Ishyirahamwe ry’abafite ubumuga bw’uruhu (OIPA), rivuga ko hirya no hino mu Gihugu bajya ku bigo nderabuzima bakabura ayo mavuta bisiga abarinda kubabazwa n’izuba, nyamara ngo mu bubiko bw’imiti ahari ku bwinshi.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa OIPA mu Rwanda, Dr Nicodème Hakizimana, avuga ko hari ibigo nderabuzima bibwira abafite ubumuga bw’uruhu bajya kubisaba amavuta, ko ntayo bifite.

Dr Hakizimana ati "Umukuru w’Igihugu yemereye abafite ubumuga bw’uruhu amavuta kandi MINISANTE ifatanyije n’Ikigo kizana imiti, RMS, bayagejeje mu Gihugu, ariko mu turere tumwe na tumwe abafite ubumuga bw’uruhu bajya gushaka ayo mavuta ku bigo nderabuzima bakayabura".

Dr Hakizimana avuga ko ibigo nderabuzima bitanga impamvu zitandukanye zo kutabona ayo mavuta, aho bimwe ngo bivuga ko nta makuru biyafiteho, hakaba n’ubwo ngo batakirwa neza bigatuma batongera kugaruka kuyabaza.

Uyu muyobozi wa OIPA avuga ko hari abanyamuryango babo izuba ririmo gutera ibikomere ku ruhu, ndetse ko harimo abarwara kanseri kubera kubura ayo mavuta, nyamara mu bubiko bw’imiti ngo hari agera ku bihumbi bitandatu yabonetse kuva mu 2021.

Dr Hakizimana ati "Dufite impungenge ko ayo mavuta azarenza igihe cyo gukoreshwa, icyakora mu turere tw’i Kigali no muri Musanze aratangwa ku gihe".

Asobanura iby’iki kibazo, Umukozi muri RBC ushinzwe gukurikirana ibikorerwa abafite ubumuga, Irène Bagahirwa, avuga ko amavuta y’abafite ubumuga bw’uruhu ahari ariko Ikigo Nderabuzima kikaba kidashobora kuyatumiza, mu gihe abayakeneye batabanje kukigana ngo biyandikishe.

Bagahirwa yabwiye Kigali Today ati "Ikigo Nderabuzima kigomba kuba gifite urutonde rw’abantu gisabira ayo mavuta, cyaruhawe n’Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga (NCPD) muri buri murenge".

Ati "Amavuta arahari ariko ntawe uza kuyasaba, umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima ntashobora kuzana amavuta adafite abo ayasabira kuko yakwangirika, ariko bafite n’Ubuyobozi (OIPA), ese bwo bukora iki!"

Umukozi wa NCPD witwa Jean Claude Tugirimana, avuga ko bagiye kongera guha ibigo nderabuzima urutonde rw’abafite ubumuga bw’uruhu bari mu gace bikoreramo, hamwe no gukora ubukangurambaga muri bo, kugira ngo buri wese amenye kandi ajye gufata amavuta kwa muganga.

Kugeza ubu OIPA ivuga ko abafite ubumuga bw’uruhu imaze kumenya mu Gihugu ari 1,238, buri wese akaba akenera uducupa tubiri buri kwezi tw’ayo mavuta, abarinda kwibasirwa n’izuba.

Agacupa kamwe k’ayo mavuta ubu ngo kagurwa 13,500Frw, ariko buri wese akagafata ku kigo nderabuzima atanze 200Frw, iyo afite ubwisungane mu kwivuza, mituweli.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka