Abafite ubumuga bifuza ko barushaho kwegerezwa insimburangingo n’inyunganirangingo
Abafite ubumuga barasaba ko barushaho kwegerezwa insimburangingo n’inyunganirangingo, ku buryo babibonera ku rwego rw’Akarere kandi ku bwisungane mu kwivuza (Mituweli), kuko ahenshi bazibona bibahenze.

Insimburangingo n’inyunganirangingo ziboneka ku bitaro bine mu gihugu, aho ufite ubumuga uzikeneye ashobora kuzibona akoresheje mituweli, ariko nabwo agahabwa inyunganirangingo kubera ko insimburangingo zihenze.
Kuba buri wese ukeneye insimburangingo cyangwa inyunganirangingo adashobora kubibona hafi ye kuri mituweli, ngo ni imbogamizi ku bafite ubumuga, kubera ko uretse umwanya bibatwara, hari andi mikoro bisaba, kuko udashobora kuyisaba ngo uhite uyibona.
Bamwe mu bafite ubumuga baganiriye n’ibitangazamakuru bya Kigali Today, bayitangarije ko bifuza ko bazegerezwa byibura kugera ku rwego rw’Akarere, kandi bakazibonera kuri mituweli, kuko byarushaho kuborohereza kuzibona.
Theoneste Ndayambaje, Umunyamabanga wa komite nyobozi y’Inama y’abantu bafite ubumuga mu Ntara y’Amajyaruguru, avuga ko ari ikibazo gikomeye ku bazikenye, kubera ko nk’abantu batuye mu misozi zisaza vuba, bagakenera kuzisimbuza, kandi bikaba bidashoboka ko n’aho zitangwa kuri mituweli zasimbuzwa kabiri mu mwaka.
Ati “Urabona dutuye mu misozi miremiere zirasaza, iyo zishaje birumvikana ko zigomba gusimburwa, ni byiza ko insimburangingo n’inyunganirangingo zegerezwa abazikeneye. Abafite ubumuga bafite ubukene, ntibafite amafaranga y’amatike yo kujya mu Majyepfo cyangwa Iburasirazuba ugiye gushaka insimburangingo, kandi ntiwayicyura umunsi wagiye kuyishaka, bisaba ko bagupima, bakayikora, ugategereza ukayigera, iyo minsi yose birahenze.”
Akomeza agira ati “Badufashije rero ku bitaro by’Akarere, wenda ku kigo nderabuzima ntibyashoboka bisaba ibindi bikoresho, ntabwo byahita biza, ariko kuri buri bitaro by’Akarere hakabamo iyo serivisi yo gukora insimburangingo n’inyunganirangingo, kugira ngo ufite ubumuga ayibone hafi imwegereye, n’ubundi kuri mituweri.”

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga (NCPD), Olivia Mbabazi, avuga ko bimwe mu bibazo bicyugarije abafite ubumuga harimo ibijyanye no kubona insimburangingo n’inyunganirangingo.
Ati “Abantu bafite ubumuga bari mu gihugu hose, ni ibitaro bine gusa mu gihugu hose bizitnga kuri mituweli. Usanga hari umuntu uturuka kure bigora kuba yagera aho, kandi ariho agomba kujya, kugira ngo abashe kuzibonera ku bwisungane mu kwivuza, kuko ashatse kujya ku bindi bitaro aho atari bukoreshe mituweli biramuhenda cyane, ugasanga iyo ari imbogamizi igihari.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Assumpta Ingabire, avuga ko barimo gukora ibishoboka byose kugira ngo n’ahandi batarashobora kubona insimburangingo n’inyunganirangingo kuri mituweli bashobore kubibona.
Ati “Icyo turimo dukora na Minisiteri y’Ubuzima na RSSB, ni uko bikwira mu gihugu hose, icyo turimo gusaba RSSB kandi twabyumvikanyeho, igisigaye ni ukubishyira mu bikorwa. Mu mwaka tugiye gutangira w’ingengo y’imari, ni uko izo serivisi zajya kuri mituweli kugira ngo tworohereze abantu bafite ubumuga bazikeneye.”

Ohereza igitekerezo
|