Abafite ubumuga barasaba RSSB kuborohereza mu kwivuza

Ubuyobozi bw’inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Rwanda buravuga ko abafite ubumuga bakoresha Mutuweri mu kwivuza batoroherezwa mu kwivuza kuko RSSB yashyizeho ikigo kimwe kibaha seriyevisi zijyanye n’ubumuga.

abashinzwe kwinjiza abafite ubumuga muri gahunda z'uturere baganira kubyateza imbere abafite ubumuga
abashinzwe kwinjiza abafite ubumuga muri gahunda z’uturere baganira kubyateza imbere abafite ubumuga

Kuwa 22 Gashyantare 2019 nibwo abashinzwe kwinjiza abafite ubumuga mu bikorwa bitandukanye by’akarere ka Rubavu bahuye n’ubuyobozi bw’inama y’igihugu y’abafite ubumuga barebera hamwe ibyakozwe mu 2018-2019, no kureba ibyashyirwamo imbaraga basanga abafite ubumuga bagenda bahindura imibereho nubwo hari abagifite ibibabangamiye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Rwanda Emmanuel Ndayisaba aganira na Kigali Today yavuze ko ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwisungane mu kwivuza RSSB, kitemerera abafite ubumuga kwivuriza ku bitaro byose mu Rwanda ahubwo bashyiriweho ikigo kimwe gusa.

Ikigo cya Gatagara ni cyo cyonyine cyemerewe kwakira abafite ubumuga bwo kwivuza indwara zirebana n’ubumuga bafite bakoresheje mituweri.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Rwanda Emmanuel Ndayisaba avuga ko kuba iki kigo aricyo cyemera abafite ubumuga kandi bakoresha ubwisungane mu kwivuza ari ukubagora.

“Benshi mubafite ubumuga bakoresha ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuweli, kandi baba mu gihugu cyose. Kuba umuntu ukenera kugororwa ingingo agomba kuva Rusizi akajya kubikoresha i Gatagara biramugora kandi yagombye kubikorerwa ku bitaro bya Rusizi. Ikindi kiyongeraho nuko bagena n’inshuro agomba kwivuza iyo azirangije adakize bisubira inyuma. Twifuza kuganira na RSSB ikorohereza abafite ubumuga kwivuriza hafi yabo kandi bagahabwa serivise zose.”

Ubuyobozi bw’inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Rwanda buvuga ko Mituweri igicungwa na MINISANTE bari baragiranye ibiganiro na Minisiteri y’ubuzima kandi itanga serivisi nubwo byari bitaranoga neza none ngo byasubiye inyuma.

Uretse ingorane yo kwivuza kubafite ubumuga bakoresha mutuweri mu kwivuza, mu Rwanda habarurwa abanyeshuri ibihumbi 42 bafite ubumuga kandi bakenera kwigishwa ariko hari abatabona uburezi uko babukenera kubera bakenera uburyo bwihariye kandi butaboneka mu mashuri ya Leta ahubwo buboneka mu mashuri yigenga kandi ahenda.

Ni abanyeshuri baboneka mu byiciro by’amashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza, abakenera uburyo bwihariye bakaba bava mu mashuri kubera babuze ubushobozi nubwo mu Rwanda hamejwe politiki idaheza n’uburezi bwihariye, hakenewe gufasha abana bakeneye kwigishwa mu mashuri yihariye.

Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryakozwe 2012 ryagaragaje ko mu Rwanda hari abafite ubumuga 446,000, nyamara benshi baracyari mu byiciro bya mbere by’ubudehe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abamugaye bakeneye ubufasha bwa twese.Ntitukabafate nk’abatagira ubwenge.Tujye tubegera,tubakunde nk’abakristu.Muribuka ukuntu Yesu n’abigishwa be bakizaga abamugaye n’abahumye.Urugero,nkuko tubisoma muli Ibyakozwe 8:7,8,Philippe yakijije abamugaye benshi cyane mu mujyi wa Samaria,abawutuye bose barishima.Gusa ntitukemere Pastors b’iki gihe babeshya ko bakiza abamugaye.Ni imitwe,baba bashaka amafaranga gusa.Ikindi kandi,nkuko dusoma muli Yesaya 35:5-7,mu isi nshya izaba paradizo dusoma muli 2 Petero 3 umurongo wa 13,abantu bumvira Imana bose bamugaye bazakira burundu.Bapfa kuba badakora ibyo Imana itubuza.

gatera yanditse ku itariki ya: 23-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka