Abadepite bemeje itegeko ryemerera abantu gutanga ibice by’umubiri mu buvuzi

Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite, yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigena imikoreshereze y’ingingo z’umuntu n’uturemangingo.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Daniel Ngamije
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije

Ni ibyatangajwe ku wa Gatatu tariki 19 Ukwakira 2022, aho ibi bikozwe mu rwego rwo gufasha abarwayi bajyaga mu mahanga gushaka serivisi zo guhabwa impyiko n’umwijima n’izindi ngingo, ko bazajya bazibonera imbere mu gihugu.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije watangaje uyu mushinga mu Nteko rusange y’Umutwe w’Abadepite, yavuze ko uyu mushinga w’itegeko ugamije koroshya ikiguzi cy’ubuvuzi no gushyiraho serivisi zitabaga mu Rwanda.

Yagize ati "Intego y’itegeko ni ugushyiraho uburyo bufasha ubuvuzi na gahunda yo kwigisha abaganga kubaga hasimbuzwa ingingo. Ibi bifasha abarwayi bajya mu mahanga gushaka serivisi zo guhabwa impyiko n’umwijima n’izindi ngingo kuzibona imbere mu gihugu”.

Minisitiri Ngambije avuga ko ibi bizagira umusaruro mwiza ku iterambere ry’Igihugu, by’umwihariko mu buvuzi.

Ati “Kwemeza iri itegeko kandi bizagira ingaruka nziza mu bijyanye n’amafaranga, kuko rizakurura ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi. Twizeye tudashidikanya ko rizakurura abashoramari mu rwego rw’ubuzima bashobora no gushyiraho ibindi bigo bitanga ubu buvuzi."

Minisitiri Ngamije yatangaje ko nyuma y’uyu mushinga w’itegeko hazakurikiraho ubukangurambaga bwo kwigisha Abanyarwanda gutanga bimwe mu bice by’ingingo ku bushake kandi ku buntu, mu gihe ari bazima cyangwa bagatanga uburenganzira ko nibamara gupfa, ingingo zabo zishobora gukurwaho zigahabwa abarwayi bazaba bazikeneye.

Mu Rwanda ni kenshi humvikana abantu boherejwe mu mahanga kujya kwivurizayo cyane cyane ababa bagiye guhabwa ingingo zitandukanye zirimo impyiko, ariko ugasanga ari ibintu bihenze cyane aho uba usanga hari amafaranga akusanywa n’abagiraneza batandukanye n’imiryango, kugira ngo barengere ubuzima bw’umuntu uba akeneye ingingo runaka.

Mu myaka irindwi ishize abarwayi 67 boherejwe mu mahanga kugira ngo bahabwe serivisi yo guhindurirwa impyiko, mu gihe uyu mushinga waba wemejwe serivisi nk’izi zajya zikorerwa mu Rwanda.

Biramutse bidahindutse uyu mushinga ukemerwa, iyi gahunda yatangira gukorwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal muri Gashyantare umwaka utaha wa 2023.

Impamvu ibitaro byitiriwe Umwami Faisal aribyo byahabwa iyi serivisi, ni uko bifite bimwe mu bikoresho by’ingenzi byazafasha abarwayi, birimo icyumba kizafasha abarwayi baje gufashwa ku bafite impyiko zinaniwe, kuyungurura amaraso ndetse n’icyumba bazajya bashyirwamo mu gihe bategereje koroherwa bagataha.

Abadepite bemeje itegeko ryemerera abantu gutanga ibice by'umubiri mu buvuzi
Abadepite bemeje itegeko ryemerera abantu gutanga ibice by’umubiri mu buvuzi

Minisitiri Ngamije avuga ko imyiteguro yo kwakira izo serivisi yatangiye ndetse ko hagendewe ku gishushanyo mbonera ibisabwa byose bihari, ndetse ko mu mpera z’uyu mwaka mu kwezi k’Ukuboza, hashobora kuzaba igikorwa cyo guhinduranya impyiko ya mbere cyangwa bigakorwa muri Mutarama umwaka utaha wa 2023. Yongeyeho ko ibyo bizakurikirwa n’igikorwa cyo guhinduranya umwijima.

Ati “Dufite abaganga bamwe bari muri Amerika abandi mu Buhinde bagiye gukorana n’ibitaro bitandukianye dufitanye amasezerano y’ubufatanye. Itsinda ry’abaganga riturutse muri Michigan muri Amerika, ryaje hano kandi basanze twiteguye kuba twatangira izo serivisi”.

Depite Mbonimana Gamariel ubwo yabazaga niba hari icyo ubwishingizi buzafasha ukeneye iyo serivisi kuko ubusanzwe zihenze, Minisitiri Ngamije yasuje ati “Biteganyijwe ko iby’ingenzi by’ibanze ubwishingizi mu kwivuza buzajya bubifashamo abarwayi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka