Abadepite barasaba ko Siporo ikoreshwa nk’umuti utangwa na muganga

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda barifuza ko siporo yaba umwe mu miti abanyarwanda bandikirwa na muganga.

Abadepite baremeza ko siporo yaba kimwe mu bisubizo byo kugira ubuzima bwiza
Abadepite baremeza ko siporo yaba kimwe mu bisubizo byo kugira ubuzima bwiza

Uretse kuba umuti kandi aba badepite banifuza ko gukora no kugenzura siporo bizajya mu nshingano za minisiteri y’ubuzima kuko siporo ishobora kuba umuti n’urukingo ku ndwara nyinshi.

Ibi byasabwe minisitiri w’ubuzima mu Rwanda, Dr Diane Gashumba ubwo yari mu Nteko ishinga amategeko kuwa 11 Gicurasi 2017 asaba ko minisiteri ayoboye yahabwa ingengo y’imari izakoresha mu bikorwa byo kubungabunga ubuzima mwaka w’ingengo y’imari utaha wa 2017-2018.

Mu byo minisiteri w’ubuzima yasabiraga amafaranga, harimo n’ayo kugura imiti n’inkingo by’indwara zinyuranye, ndetse hakaba n’andi yo gukoresha mu bukangurambaga buhamagarira Abaturarwanda ibyo bakwiye kwitwararika ngo bagire ubuzima bwiza.

Aha ariko depite Rwaka Pierre Claver yabajije minisitiri w’ubuzima impamvu ahubwo iyo minisiteri idakoresha siporo nk’uburyo bukaze bwo kuvura no gukumira indwara zitandukanye.

Ibi ngo yabibajije kuko ngo impuguke zemeza ko gukora siporo bivura indwara zitandanye kandi bikanakumira izindi mbere y’uko zigera mu mubiri w’umuntu.

Yagize ati “Ko gukora siporo byemejwe n’impuguke ko birinda indwara bikanakumira izindi, kuki ahubwo guverinoma itafasha Abanyarwanda kwirinda indwara ishyira ingufu muri siporo, ndetse na minisiteri y’ubuzima ikaba ari yo ihabwa inshingano za siporo yose ikava muri minisiteri bisanzwemo nk’imyidagaduro?”

Uyu mudepite yasabye ko leta yashyira mu ngamba, ibijyanye no gukora siporo byose bikazajya mu nshingano za minisiteri y’ubuzima, bikajya bikurikiranwa n’abaganga mu kuvura abantu no gukumira indwara nyinshi zitajya zifata abakora siporo.

Umuganga wize ubugororangingo Rutamu Patrick yabwiye Kigali Today ko koko muri ibi bihe siporo isigaye ari umuti ku ndwara nyinshi ndetse n’abaganga bakaba basigaye bayandikira abarwayi nk’umuti wemewe wo kubavura.

Ati “Rwose imibereho y’abantu iki gihe isigaye ibatera indwara zikomeye nyamara zivurwa na siporo.”

Aha yatanze ingero avuga ko abakora akazi nk’ako muri za banki cyangwa akandi gatuma abantu birirwa bicaye mu biro ubu basigaye barware ibirwara bikomeye nk’umutima, diyabeti, umugongo n’izindi.

Minisitiri w'ubuzima Diane Gashumba
Minisitiri w’ubuzima Diane Gashumba

Abo ubu iyo bagiye kwivuza muganga ashobora kubaha imti igabanya ububabare baba bumva ako kanya ariko umuti wa nyawo muganga abategeka ngo ni ugukora siporo.

Minisitiri Gashumba we yabwiye abadepite ko leta yari yaragerageje gushyiraho ingamba zo gusaba abaturage gukora siporo ndetse n’abakozi ba leta bakaba barahawe umunsi wo kuwa gatanu nyuma ya saa sita ngo bajye bakora siporo.

Hashyizweho kandi umunsi wo kwitabira siporo rimwe mu kwezi abantu birinda kugendera mu modoka uzwi nka “Car Free Day”.

Minisitiri Diane Gashumba ariko ntacyo yavuze ku kuba minisiteri ayoboye yafata inshingano zose zo gukoresha abaturage siporo ndetse no gukurikirana ibikorwa bya siporo byose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

siporo ikoreshejwe neza mu buryo bw’ubuvuzi yagabanya indwara kuri 2/3
kuko umutima, rubagimpande, cancer , etc bifatanyije na gahunda y’imirire n’iminywere myiza bifite akamaro ntagereranywa

alias yanditse ku itariki ya: 16-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka