50% by’abagabo bazaba basiramuye muri 2013

Imyaka ya 2012 na 2013 izaba imyaka y’akazi gakomeye ku bigo bishinzwe ubuzima mu Rwanda kuko bigomba gukora ibishoboka u Rwanda rukagera ku ntego rwihaye yo gusiramura kimwe cya kabiri cy’abagabo bitarenze impera z’ukwezi kwa Kamena 2013. Iri siramura riri muri gahunda yo kugabanya amahirwe yo kwandura SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Simoni Kanyaruhango, umuyobozi wa gahunda ishinzwe gusiramura mu Rwanda, avuga iyi gahunda yo gusiramura ikazakorwa ku buntu kugira ngo byihute aho bizaterwa inkunga n’umushinga Global Fund muri gahunda yawo yo kurwanya SIDA, Igituntu na Malaria. Ibitaro byose byo mu turere bikaba bigomba gutanga iyo service kugira ngo iyi gahunda yihute. Umubare w’abagabo uteganyijwe gusiramurwa ni miliyoni 2.

Gahunda yo gusiramura abagabo ku buntu mu rwego rwo kugabanya amahirwe yo kwandura SIDA yatangiye mu kwakira 2011.

Kugira ngo u Rwanda rushobore guhangana n’iki kibazo cyo kugabanya umubare mushya w’abandura virusi itera SIDA ni ngombwa ko abagabo nibura 1,746,052 basiramurwa mu gihe ubu 15% gusa ari bo bamaze gusiramurwa.

Umuryango mpuzamahanga wita k’ubuzima (WHO) utangaza ko muri rusange mu Rwanda abaganga babiri bavura abaturage 100,000 ariko mu kwihutisha gahunda yo gusiramura harateganywa gukoresha uburyo bwitwa PrePex system buvusha amaraso macye ugereranyije n’ibisanzwe.

PrePex: akuma kazakoreshwa mu gusiramura gatuma umuntu atava amaraso.
PrePex: akuma kazakoreshwa mu gusiramura gatuma umuntu atava amaraso.

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko abagabo basiramuye bafite amahirwe yo kutandura SIDA kugera kuri 60% kurusha abadasiramuye.

Umuryango w’abibumbye ushinzwe kurwanya Sida urasaba bimwe mu bihugu by’Afurika gukoresha uburyo bwo gusiramura mu kugabanya umubare w’abandura SIDA bashya nubwo gusiramura bidakuraho uburyo busanzwe bwo kwirinda SIDA.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kwandura Sida ni amahirwe koko !? "[...] gahunda yo kugabanya amahirwe yo kwandura Sida n’izindi ndwara [...]Rwose abasubira mu nkuru (editors), mu byo mushinzwe harimo kunonosora ururimi n’imyandikire inoze kuko mu mwuga wanyu harimo no kwigisha.

Nsabimana yanditse ku itariki ya: 19-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka