107 bagiye kongera kubona nyuma yo kubagwa ishaza

107 bo mu Karere ka Huye biganjemo abakecuru, batabonaga cyangwa bakabona ibikezikezi, batangiye kongera kubona nyuma y’igihe kitari gitoya, babikesha kubagwa ishaza ryo mu jisho bari bafite.

Espérance Mukamurangwa avuga ko yishimiye kuba nyuma yo kubagwa ishaza agakira atazongera kugenda yitura hasi mu muhanda kubera kutabona
Espérance Mukamurangwa avuga ko yishimiye kuba nyuma yo kubagwa ishaza agakira atazongera kugenda yitura hasi mu muhanda kubera kutabona

Iki gikorwa cyo kubaga ishaza ryo mu jisho kiri kubera ku bitaro bya Kabutare. Kiri gukorwa n’inzobere z’abaganga mu kubaga ishaza ryo mu jisho zo ku bitaro bya Kabgayi, ku bufatanye na Miss Rwanda 2017, Elsa Iradukunda.

Cyatangiye kuwa mbere tariki ya 1 Mata, kandi kizasozwa kuwa gatanu tariki ya 5 Mata 2019.

Ababazwe ku ikubitiro, kuri uyu wa kabiri tariki 2 Mata bafite ibyishimo ko ijisho baraye babazwe ubu ribona kandi bizeye ko n’iryo babazwe uyu munsi na ryo ejo rizaba ribona, maze bagataha bakize.

Espérance Mukamurangwa w’imyaka 67, ni umwe muri bo. Arishimye cyane kuko yari amaze umwaka wose atabona, nyamara yibana. Ngo akenshi yagendaga akagwa, abatamuzi bamubona bakavuga ko yasinze nyamara atajya anywa inzoga.

Kuba yongeye kubona kandi bigiye kumukiza abajyaga bamushinyagurira iyo bavuganaga akababwira ko atabamenye.

Ku bitaro bya Kabutare, abenshi mu baje kwivuza amaso ni abakecuru
Ku bitaro bya Kabutare, abenshi mu baje kwivuza amaso ni abakecuru

Ati “Hari uwo twavuganaga namubwira nti ese uri nde ko ntakuruzi? Nawe akavuga ngo ese ko utangiye kwitwara nk’abakire urya usabirije, amaherezo azaba ayahe?”

Kubona ngo bizanamukuriraho kongera kwambara ibitameshe ndetse no kurya ibibishye kuko hari igihe yavangaga ibitari byo, nk’igikoma agasanga yagisutsemo imboga.

Ladislas Kamanzi w’imyaka 66 we ngo yari amaze umwaka atabona. Ashimishijwe n’uko ijisho rya mbere ubu ribona akaba yizeye ko n’irindi bucya ryakize.

Ashimishijwe kandi n’uko atazongera kwirirwa yicaye yabuze icyo akora.

Ati “Mu rugo nirirwaga nicaye ku irembo, narambirwa nkajya mu rugo, nkarambirwa nkajya kuryama. Sinzarota ngeze mu rugo nkababwira bakampa Bibiliya yanjye ngasoma.”

Iki gikorwa cyo kubaga ishaza kibaye nyuma y’uko abaganga b’amaso bagiye mu bigo nderabuzima bikorana n’ibitaro bya Kabutare, bakavura amaso abagera kuri 600, hanyuma bakaza kubona 107 bo bakeneye kubagwa ishaza.

Umubyeyi wa Miss Elsa Iradukunda yamuherekeje mu gutangiza kubaga ishaza, ku Bitaro bya Kabutare
Umubyeyi wa Miss Elsa Iradukunda yamuherekeje mu gutangiza kubaga ishaza, ku Bitaro bya Kabutare

Miss Rwanda 2017, Elsa Iradukunda waharaniye ko iki gikorwa kiba avuga ko yagitangije muri 2017 agifite ikamba.

Ati “Iki gikorwa nagitekereje nyuma yo kuganira na Dr.Edison, ambwira ko 53% by’ababana n’ubumuga bwo kutabona mu Rwanda ari ukubera ishaza, nyamara rivurwa rigakira mu minota itarenze 15.”

Yungamo ati “ndavuga nti nka nyampinga mfite aho nakwinjira bakamfungurira, nafasha iki ababana n’ubwo bumuga. Ni ko kwegera ibitaro bya Kabgayi, banyemerera ubufatanye.

Anavuga ko aho batangiriye iki gikorwa bamaze kuvura abantu barenga 600. Bahereye i Rubavu havurwa abagera muri 400, umwaka ushize bajya i Nyamagabe bavura ababarirwa muri 300.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Emmanuel Gasana, kuri uyu wa kabiri yageze ahaberaga iki gikorwa. Yashimye abagiteguye kuko ari uburyo bwo gutuma umuturage agira ubuzima bwiza bityo akabasha gutera imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka