Umwana amaze imyaka 14 ariko ntakura nk’abandi

Consolate Mukanyandwi utuye mu mudugudu wa Rusororo, akagari ka Kirengeri mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango afite umwana witwa Ange Mukamuhoza umaze imyaka 14 nyamara ntakura nk’abandi.

Mukanyandwi avuga ko yabyaye uyu mwana mu mwaka wa 2000 ariko ngo ntiyavutse kimwe n’abandi babiri babanje. Avuga ko mu kubyara uyu mwana byasabye ko hifashishwa ibyuma kuko umwana yasaga n’aho yapfiriye mu nda.

Ati: “umwana yaje atanarira nk’abandi bana ndetse anamaze kuvuka ntabwo yigeze arira, abaganga baje gusanga nta rutirigongo afite”.
Uyu mwana ntabasha kwicara cyangwa kuba yakwinyeganyeza mu buryo busanzwe ahubwo nyina umubyara amuterura amukura aho yamurambitse akamujyana ahandi.

Nk’uko Mukanyandwi akomeza abisobanura ngo ku mwaka 14 uyu mwana afite, ntaramenya kurya kuko nyina afata ibiryo akabinomba ubundi agasunika mu muhogo we ubundi bikimanura. Nubwo afite amenyo; Mukamuhoza ntashobora kuba yahekenya ibyo bamushyiriye mu kanywa.

Mukanyandwi ngo akura umwana we mu mugongo iyo ageze mu rugo.
Mukanyandwi ngo akura umwana we mu mugongo iyo ageze mu rugo.

Uyu mubyeyi avuga ko ikibazo afite ubu ari uko asabwa guhora iruhande rw’uyu mwana kuko ngo iyo aramutse yitumye afata imyanda ye akayishira mu kanwa akoresheje umunwa kuko amaboko ye adakora.

Iyo uyu mwana ashonje ngo aragonga cyane, akirya inzara ku mubiri we kuburyo anica ibisebe, nyina akamenya ko akeneye ibiryo.

Mukanyandwi ukunzwe kuba ari mu mujyi wa Muhanga azengurukana umwana we kugirango abone icyamutunga avuga ko yajyanye uyu mwana i Gatagara aho bafasha abafite ubumuga ntibagira icyo bamumarira ndetse anamujyana ku bitaro bya Kabgayi naho biba uko.

Cyakora umurenge wabo wa Byimana uvuga ko iyo agiye kwaka ubufasha babumuha kugirango ajye kumuvuza.

Uyu mugore avuga kandi ko kuva akibyara uyu mwana, umugabo we yahise amuta kuko ngo yabonaga atazi “icyo abyaye”, ibi ngo byabaye intandaro yo gufata umwana w’ukobwa w’imyaka 17 ku ngufu maze baramufunga kugeza magingo aya.

Uyu mugore ntajya asabiriza nk’abandi ahubwo atambuka mu mujyi wa Muhanga ahetse umwana we maze abantu bakagira impuhwe bakamuha ntacyo we yiriwe avuga.

Bamwe mu bakunze kumubona bamugirira impuhwe bakagira icyo bamuha nyamara abandi usanga bavuga ko yanze kujyana umwana mu bigo byita ku bafite ubumuga kugirango ajye abasha kumusabisha.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Yooo!!!!Imana ikugirire naza. Ahubwo iyo tubona aho umuntu yanyuza ubufasha kuri uyu mubyeyi wahuye n’ingorane zingana gutya byadufasha.

Muzehe yanditse ku itariki ya: 17-01-2014  →  Musubize

uyu mama azajyane umwana we ku Kamonyi mu kigo kitwa CEFAPEK wenda hari icyo bamumarira cyangwa bakamugira n’inama. ariko njye mpazi ababikira bafite ubushobozi n’umutima ukunda imbabare

serge yanditse ku itariki ya: 16-01-2014  →  Musubize

Umva Maman Ihangane Cyane Kuko Muriri Cumbiturimo Nikobize.Pore.

Tuyishime Alex yanditse ku itariki ya: 16-01-2014  →  Musubize

mana yanjye birababaje cyane...ariko niyihangane imana iramuzi

claus yanditse ku itariki ya: 15-01-2014  →  Musubize

Harabura byinshi muri iki gihugu cyacu,hagabywe abaganga bihariye bo gufasha uyu mwana.pole sana mama!!!!!!!!!

edouard yanditse ku itariki ya: 15-01-2014  →  Musubize

birababaje kabisa.

mugoboka yanditse ku itariki ya: 15-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka