Mukanyandwi avuga ko yabyaye uyu mwana mu mwaka wa 2000 ariko ngo ntiyavutse kimwe n’abandi babiri babanje. Avuga ko mu kubyara uyu mwana byasabye ko hifashishwa ibyuma kuko umwana yasaga n’aho yapfiriye mu nda.
Ati: “umwana yaje atanarira nk’abandi bana ndetse anamaze kuvuka ntabwo yigeze arira, abaganga baje gusanga nta rutirigongo afite”.
Uyu mwana ntabasha kwicara cyangwa kuba yakwinyeganyeza mu buryo busanzwe ahubwo nyina umubyara amuterura amukura aho yamurambitse akamujyana ahandi.
Nk’uko Mukanyandwi akomeza abisobanura ngo ku mwaka 14 uyu mwana afite, ntaramenya kurya kuko nyina afata ibiryo akabinomba ubundi agasunika mu muhogo we ubundi bikimanura. Nubwo afite amenyo; Mukamuhoza ntashobora kuba yahekenya ibyo bamushyiriye mu kanywa.

Uyu mubyeyi avuga ko ikibazo afite ubu ari uko asabwa guhora iruhande rw’uyu mwana kuko ngo iyo aramutse yitumye afata imyanda ye akayishira mu kanwa akoresheje umunwa kuko amaboko ye adakora.
Iyo uyu mwana ashonje ngo aragonga cyane, akirya inzara ku mubiri we kuburyo anica ibisebe, nyina akamenya ko akeneye ibiryo.
Mukanyandwi ukunzwe kuba ari mu mujyi wa Muhanga azengurukana umwana we kugirango abone icyamutunga avuga ko yajyanye uyu mwana i Gatagara aho bafasha abafite ubumuga ntibagira icyo bamumarira ndetse anamujyana ku bitaro bya Kabgayi naho biba uko.
Cyakora umurenge wabo wa Byimana uvuga ko iyo agiye kwaka ubufasha babumuha kugirango ajye kumuvuza.
Uyu mugore avuga kandi ko kuva akibyara uyu mwana, umugabo we yahise amuta kuko ngo yabonaga atazi “icyo abyaye”, ibi ngo byabaye intandaro yo gufata umwana w’ukobwa w’imyaka 17 ku ngufu maze baramufunga kugeza magingo aya.
Uyu mugore ntajya asabiriza nk’abandi ahubwo atambuka mu mujyi wa Muhanga ahetse umwana we maze abantu bakagira impuhwe bakamuha ntacyo we yiriwe avuga.
Bamwe mu bakunze kumubona bamugirira impuhwe bakagira icyo bamuha nyamara abandi usanga bavuga ko yanze kujyana umwana mu bigo byita ku bafite ubumuga kugirango ajye abasha kumusabisha.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Yooo!!!!Imana ikugirire naza. Ahubwo iyo tubona aho umuntu yanyuza ubufasha kuri uyu mubyeyi wahuye n’ingorane zingana gutya byadufasha.
uyu mama azajyane umwana we ku Kamonyi mu kigo kitwa CEFAPEK wenda hari icyo bamumarira cyangwa bakamugira n’inama. ariko njye mpazi ababikira bafite ubushobozi n’umutima ukunda imbabare
Umva Maman Ihangane Cyane Kuko Muriri Cumbiturimo Nikobize.Pore.
mana yanjye birababaje cyane...ariko niyihangane imana iramuzi
Harabura byinshi muri iki gihugu cyacu,hagabywe abaganga bihariye bo gufasha uyu mwana.pole sana mama!!!!!!!!!
birababaje kabisa.