Umugabo we yaramutaye kubera indwara yo kujojoba

Uwimana (izina yahawe), umubyeyi wo mu karere ka Ruhango avuga ko umugabo we yamutaye nyuma y’uko arwaye indwara yo kujojoba (Fistula) amaze kubyara umwana wa kabiri, akaba yari ayimaranye imyaka 18.

Uwimana wakize indwara yo kujojoba nyuma y'imyaka 18 yari ayimaranye
Uwimana wakize indwara yo kujojoba nyuma y’imyaka 18 yari ayimaranye

Uwo mubyeyi yabitangarije Kigali Today ubwo yari imusanze ku bitaro bya Kibagabaga aho yari yaje ngo bamurebere ko yakize neza, nyuma yo kubagwa n’abaganga b’inzobere muri Gashyantare uyu mwaka, akemeza ko ubu ameze neza ndetse ko agiye kongera gukorera urugo rwe nyuma y’igihe kinini byaramunaniye.

Uwimana w’imyaka 47 asobanura uko icyo kibazo yahuye na cyo n’ingaruka cyamugizeho mu buzima bwe bwa buri munsi.

Agira ati “Iyo ndwara yamfashe mbyara umwana wa kabiri, nageze ku kigo nderabuzima maranye ibise umwanya munini, hanyuma ntibabasha kumfasha bahita banyohereza ku bitaro bikuru ndabyara. Nyuma ni bwo nabonye iyo ndwara, ni ko gutangira kwivuza hirya no hino”.

“Muri icyo gihe nari meze nabi, nkivuza sinkire, ngeraho ndabireka nkibera mu nzu kuko ntari nkigira aho njya ngo mpure n’abantu nicarane na bo kubera impumuro mbi iterwa no kujojoba. Ni na bwo umugabo wanjye yahise anta yishakira undi mugore”.

Uwo mubyeyi avuga ko icyo kibazo gishobora kuba cyaratewe n’uko abyara abana banini kuko uwo yabyaye icyo gihe ngo yari afite ibiro bine, ndetse akaba yarageze kwa muganga yananiwe.

Uwimana ubu afite ibyishimo kuko yakize iyo ndwara, agashimira Leta yatumye izo nzobere z’abaganga ziza mu Rwanda zikamuvura.

Ati “Ndashimira Leta yacu yatuzaniye abo baganga, bambaze neza none ubu ndabona narakize kuko ngenda nta kibazo, ndaryama ngasinzira mbere bitarabagaho, mbese nari narabuze uburyo ari yo mpamvu nshimira n’abaganga ba Kibagabaga badufata neza. Ubu ndumva ngiye kongera gukorera urugo rwanjye rutere imbere”.

Akomeza agira inama abandi babyeyi barwaye iyo ndwara kutigunga ngo bahere mu nzu, ahubwo bagane abaganga kuko indwara yo kujojoba ikira, cyane ko ngo iyo izo nzobere zaje kuvurira mu bitaro bya Kibagabaga, abarwayi bavurwa ku buntu, bagahabwa ibibatunga mu gihe bariyo ndetse bakanahabwa itike ibacyura.

Abo baganga ni abakomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bazobereye mu kuvura iyo ndwara ndetse n’izindi zitandukanye z’abagore, bakaba baza kuvurira mu bitaro bya Kibagabaga inshuro eshatu mu mwaka kuva muri 2010 nk’uko ubuyobozi bw’ibyo bitaro bubitangaza.

Indwara yo kujojoba ngo ikunze gufata ababyeyi babyarira mu ngo cyangwa mu nzira berekeza kwa muganga kuko icyo gihe batabyazwa n’ababigize umwuga bigatuma babakomeretsa.

Abandi ngo yibasira ni abakobwa babyara bakiri bato kuko baba bafite mu matako hatoya, umwana agatambuka bigoranye akaba yabakomeretsa.

Inzobere mu kuvura iyo ndwara zigira inama ababyeyi yo kwipimisha nibura inshuro enye mu gihe batwite, kandi igihe cyo kubyara kigeze bakihutira kujya kwa muganga, bakahagera batarananirwa, ngo bukaba ari bwo buryo bwonyine bwo kwirinda iyo ndwara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka