Yari agiye guhambwa akirimo umwuka kubera kurambirwa n’abantu
Ndorimana Ildephonse w’imyaka 39 y’amavuko utuye mu murenge wa Gatebe, akarere ka Burera atangaza ko yari agiye guhambwa akirimo akuka kubera kurambirwa n’abavandimwe ndetse n’abaturanyi ubwo yari yarazahajwe n’indwara ya SIDA.
Atanga ubuhamya ku bantu babana na virusi itera SIDA bo mu karere ka Gakenke tariki 18/04/2012, Ndorimana yavuze ko yarwaye SIDA agera ku munsi wa nyuma, aho yaragaragara ko yashizemo umwuka hasigaye umutima utaracika.
Abaturanyi n’abavandimwe bahise bashaka amasuka n’ibitiyo byo gucukura imva yo kumushyinguramo bitewe no kumurambirwa kuko yari amaze iminsi myinshi yaraheze bategereje ko apfa. Yaje kuzazamuka yitabwaho n’umugore we anafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA bituma yongera kuba umuntu muzima.
Yagize ati « Sinavuga ko norohewe ahubwo ubu ndi umuntu muzima. Navuye ku biro 45 none ngeze ku biro 65».
Ndorimana yemeza ko yanduye virusi itera SIDA mu mwaka w’i 1995 ayitewe n’umugore yashatse batarabanje kureba uko bahagaze mbere yo kubana. Uwo mugore waje kwitaba Imana bamuvuje mu kinyarwanda bibwira ko yarozwe ubwo yari akimara kubyara inda ya gatatu y’impanga.
Ndorimana asaba abantu bateganya gushinga urugo kubanza kujya kwa muganga kwipimisha kugira ngo bamenye uko bahagaze, byabarinda kugwa mu mutego yaguyemo.
Abanduye virusi itera SIDA abahamagarira kugana amashyirahamwe y’ababana n’ubwandu bwa SIDA kuko bibafasha kwiyakira kuko babona abandi bantu bahuje ibibazo.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
ISI IRASHIZE
ISI IRASHIZE
ewana abisi banezerwaruko ugiye ariko imananiyo iguhagazeho imana izagupfasha bukebuke
birarababaje! nubwo warawara ukenda gupfa umuntu ni umuntu ahambwa yashizemo umwuka. twubahe ikiremwamuntu. Murakoze.