Wari uzi ko umuhaha ushobora kukuviramo kutumva?

Indwara y’umuhaha ni indwara mbi ishobora gusigira umuntu ubumuga bwo kutumva, kandi yibasira 85% by’abana bari munsi y’imyaka itatu nk’uko bisobanurwa ku rubuga www.passeportsante.net.

Ubundi nk’uko tubikesha urubuga www.topsante.com, umuhaha ni indwara irangwa no kubyimba mu gutwi imbere, ikaba ikunda kwibasira abana bitewe n’uko ubudahangarwa bw’umubiri wabo buba butaragera ku rugero rushyitse.

Mu muyoboro uba hagati y’ugutwi n’izuru bita “trompe d’Eustache” ni ho hashobora kwibika za bagiteri na virusi, kuko ku bana uwo muyoboro uba ukiri muto. Ikindi kandi abana ntibaba bazi kwipfuna neza, ibyo rero bigatuma izuru ridashobora kwisukura mu buryo bw’umwimerere. Akenshi umuhaha ukunda kuza umwana akize inkorora n’ibicurane.

Habaho ubwoko butatu bw’umuhaha bitewe n’igice cy’ugutwi cyafashwe. Ni ukuvuga umuhaha ufata igice cyo hanze cy’ugutwi "otite externe", umuhaha ufata igice kigana imbere mu gutwi "otite moyenne" ari na wo ukunda kwibasira abantu cyane, hakabaho rero n’umuhaha ufata imbere mu gutwi "otite interne".

Umuhaha ufata ku gice cy’inyuma cy’ugutwi "otite externe", urangwa no kubyimba k’ugutwi bigaragara inyuma, akanshi bikaba bikunda kubaho nyuma yo kwidumbaguza “une baignade”.

Uwo muhaha ujyana n’ibimenyetso bitandukanye nko kubabara, gutukura mu matwi, kugira ibibazo byo kutumva ariko byoroheje, kugira amatembabuzi ajya gusa n’umuhondo cyangwa umweru usa nabi bisohoka mu matwi.

Umuhaha ufata igice kigana imbere mu gutwi, ufata mu ngoma z’ugutwi “otite moyenne” ni wo ukunda guteza ibibazo iyo utavuwe neza. Iyo wafashe umwana, agira ibimenyetso nko kubabara, kumva ugutwi gusa n’ukwazibye, kugira umuriro, kugira ibintu bimeze nk’amazi bisa n’umuhondo werurutse, kuruka no guhitwa, ndetse no kumererwa nabi muri rusange.

Uwo muhaha kandi ubamo ibice bitatu bitewe n’igihe umara. Hari umuhaha witwa “otite aiguë” uwo umara hagati y’icyumweru kimwe n’ibyumweru bibiri.

Hari n’umuhaha witwa "otite persistante" uwo umara ibyumweru birenga bitandatu, ibintu bisohoka mu gutwi ariko umuntu atababara.

Hakabaho n’umuhaha witwa “otite à repetition” uwo ni umuhaha ukunda kugaruka kenshi.

Umuhaha ufata imbere mu gutwi “otite interne” urangwa no kubyimba cyane imbere mu gutwi, gusa ubaho gacye cyane. Uwo urangwa no kugenda umuntu atakaza ubushobozi bwo kumva, kugira isereri no kumva umuntu ameze nabi muri rusange.

Kugira ngo umuntu avurwe umuhaha, ajya kureba umuganga uvura indwara rusange (généraliste) cyangwa umuganga uzobereye mu ndwara z’amatwi, akamusuzuma mu matwi akoresheje igikoresho cyabugenewe (otoscope).

Impamvu nyamukuru zikunda gutera umuhaha

Ku muhaha ufata igice cyo hanze cy’ugutwi, uterwa na za bagiteri na virusi, cyangwa se amazi ajya mu gutwi k’umuntu mu gihe yidumbaguza, nyuma akaza gutindamo. Hari no gukunda gukoresha utuntu turiho ipamba mu kwikurugutura (tiges-coton) bituma za mikorobe nyinshi zinjira mu gutwi.

Umuhaha ufata mu gice kigana imbere mu gutwi “otite moyenne”, uterwa na za bagiteri na virusi (ukunda kuza nyuma yo kurwara inkorora n’ibicurane cyangwa se indwara zifata mu nkanka).

Umuhaha ufata imbere mu gutwi "otite interne", ukunda kuza ari ingaruka z’umuhaha ufata igice kigana imbere mu gutwi “otite moyenne” wavuwe nabi, cyangwa se ukaza nyuma y’uko umuntu agize impanuka igakora ku gice cy’umutwe.

Ku rubuga www.passeportsante.net bavuga ibimenyetso by’umuhaha byihariye ku bana birimo:

 Kuba umwana akunda kwikora mu gutwi cyane

 Umwana ararira

 Ananirwa gusinzira

 Umwana ananirwa kurya

 Umwana atangira kutumva neza

Kuri urwo rubuga bavuga ibikunda kwanduza abana umuhaha

  Hari ubwo abana bandurira umuhaha ku ishuri

  Kuba bahura n’umwotsi w’itabi cyangwa se n’ibindi byuka bihumanya.

  Umwana ukunda kunywesha bibero

  No kuba umwana atipfuna uko bikwiye ngo agire mu zuru hasukuye.

Uko bavura umuhaha

Hari imiti batanga kwa muganga igabanya ububabare n’igabanya umuriro. Iyo miti harimo iyitwa (Acétaminophène),hakabaho na (Ibuprofène) igabanya kubyimbirwa.

Hari ugusukura imyenge y’izuru bakoresheje imiti yo kwa muganga (sérum physiologique).

Hari n’ubundi buryo butandukanye bwo kuvura umuhaha bitewe n’uko umuganga abona umurwayi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Mwiriwe mfite umwana wanze gukira umuhaha afite imyaka 2.5uwamfasha kubona umuti yaba akoze cyane kuko uramubabaza cyanepe murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 25-03-2024  →  Musubize

Nanjye maranye imyaka myinshi ubwo burwayi .gukira wapi kdi ntako ntakoze

Nadine yanditse ku itariki ya: 3-03-2024  →  Musubize

Muraho mfite imyaka 27 ejo kuwa gatandatu taliki 18 mumasaha yumugoroba nga saa kumi nebyiri( 18h00) bwanbere kuvanabaho nafashwe n’indwara y’umuhaha mbona ibimenyetso byayo birigaragaje Kandi arko mbere yaho narimaze iminsi ngwaye inkorora n’ibicurane bikurikirwa no kubyimbigwa ugutwi ngabansaba ubufashya kubijya nuwambwira umuti,inama n’ikindi icyaricyo cyose murakoze whatsapp number 0785545918

Jean Marie yanditse ku itariki ya: 19-03-2023  →  Musubize

Murakoze maze imyaka 27..burigihe morana umuhaha mwamfasha uburyo nabona umuti
Ndi muto nabajije ababyeyi babwirako wanze gukira mbabara cyane kuburyo numutwaro nawikorera mumfashe ababizi muzaba mugize neza.

Eric yanditse ku itariki ya: 13-02-2023  →  Musubize

Yemwe murakoze kutugezaho ubu bumenyi,umuhaha uzana impumuro mbi mugutwi?mutubarize muganga kuko nanjye hari ibyizanye mumatwi yanjye birafunga kumva sinumva beza ariko nanyuzamo tige coton ikazana ibintu binuka mwazansobanurira murakoze.

Amani yanditse ku itariki ya: 2-09-2020  →  Musubize

Tubashimiye amakuru muduha,
Kuruhande rwange maranye uburwayi bw’umuhaha kuva 2005 kugeza nubu mfite imyaka 19 , ikaba yaranze gukira , aho igenda ikira ikongera ikagaruka. Gusa ndasobanukiwe uko imeze nuburyo ngiye kubyitwara mo murakoze , kuwa mfasha abonye umuti wayikiza burundu, yambona kuri:0781076314 cg kuri email: [email protected].
Murakoze KT turabakunda cyane.

IRANKUNDA Etienne yanditse ku itariki ya: 7-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka