Wari uzi ko indwara y’igicuri ivurwa igakira?

Benshi mu Banyarwanda bajya bibwira ko indwara y’igicuri idakira. Kigali Today irabagezaho amakuru atandukanye ajyanye n’indwara y’igicuri yifashishije inzobere kuri iyo ndwara ndetse n’imbuga zitandukanye za interneti.

Indwara y'igicuri ishobora kuvurwa igakira
Indwara y’igicuri ishobora kuvurwa igakira

Nyuma yo gusoma iyi nkuru, hari abahita bikuramo imyumvire bagiraga kuri iyo ndwara, kuko hari abazi ko igicuri gifata umuntu kuko bakimuroze, hakaba abazi ko iyo umuntu yegereye ihene ikamusurira arwara igicuri n’izindi mvugo zitandunye.

Twaganiriye na Dr. Arthur RUKUNDO, adusobanurira byinshi ku ndwara y’igicuri.

Ku rubuga www.femmeactuelle.fr, bavuga ko abantu bagera kuri miliyoni 50 hirya no hino ku isi, barwaye igicuri.

Igicuri ni indwara itungurana, ijambo “epilambaneim” mu Kigereki, rivuga gutungurana.

Nk’uko tubikesha urubuga www.sciencesetavenir.fr, igicuri ni indwara y’imitsi irangwa no gutuma ubwonko budakora uko bikwiye, ibyo bigakurikirwa no kwikubita hasi bitunguranye kandi bigakunda kubaho kenshi.

Dr. Arthur Rukundo avuga ko mu gihe umuntu yikubise hasi bikurikirwa no gutitira amaguru cyangwa se umubiri wose. Gusa uko kwikubita hasi k’umuntu urwaye igicuri ntibimara igihe kinini kuko nyuma y’iminota runaka arahaguruka gakomeza ubuzima bisanzwe.

Uko kugwa bitunguranye k’umuntu urwaye igicuri, biterwa n’imikorere idasanzwe y’urwunge rw’udutsi two mu mutwe, bigatuma habaho icyo bagereranya n’amashanyarazi anyura hagati y’imitsi ikora ku bwonko.

Umurwayi wafashwe n’igicuri, akenshi ntamenya ko kigiye kumufata, ariko hari abarwayi bamwe bumva ko hatangiye kubaho impinduka, bakajya ahantu heza hakiri kare.

Umuntu wese yarwara igicuri bitewe n’icyateye iyo ndwara, ariko iyo ndwara iboneka cyane cyane mu bana bato, kuko kimwe mu bitera indwara y’igicuri ari ibibazo abana bahura nabyo bakivuka, nko kuvuka bananiwe n’ibindi.

Hari kandi no kugwa bakabanza umutwe, kurwara indwara zifata ubwonko, birumvikana ko n’umuntu mukuru ugize impanuka agakomereka ku mutwe, cyangwa bakamukubita ikintu mu mutwe, igikomere kikagera ku bwonko, bishobora kumuviramo kurwara igicuri.

Hari n’ibindi bitera indwara y’igicuri harimo nko kunywa inzoga nyinshi kandi ku buryo buhoraho. Iyo inzoga imaze kuba nyinshi mu mubiri, bishobora gutera indwara y’igicuri.

Hari abagira “crise” y’igicuri bakikubita hasi babanje umutwe, bakaba banatakaza ubwenge, gusa abarwayi b’igicuri bose ntibagwa hasi ngo batakaze ubwenge.

Hari abadatakaza ubwenge. Urugero hari abana baba barwaye igicuri bajya ku ishuri, bagira “crise” bikitwa uburangare. Iyo umwana arwaye igicuri kidatura umuntu hasi, ababyeyi n’abarimu babifata nk’uburangare.

Ubwonko bukoresha umubiri mu buryo bubiri. Uburyo bwa mbere bukoresha amashanyarazi, naho uburyo bwa kabiri bugakoresha imisemburo.

Iyo habaye ikibazo cy’amashanyarazi mu bwonko, bihita bihereza igice runaka cy’umubiri cyangwa se bigafata umubiri.

Iyo ari igice cy’ubwonko cyagize ikibazo, ni byo bita”crise partielle”, naho iyo ari ubwonko bwose bwagize ikibazo ni byo byitwa “crise generalisée”.

Iyo umurwayi w’igicuri agize “crise”, ntibitinda kuko bishobora kumara hagati y’umunota umwe n’iminota itatu. Umunaniro uza nyuma ya “crise” ni wo ushobora kumara igihe, kuko ubwonko buba bwananiwe.

Igicuri ni indwara ivurwa igakira, ariko ikibanza ni ukumenya niba umuntu arwaye igicuri koko. Ibyo bikorwa n’abaganga babihuguriwe, babimenya bahereye ku bimenyetso biranga iyo ndwara.

Kugira ngo abaganga bamenye ko umuntu arwaye igicuri, bisaba ko aba agira “crises” nyinshi.

Nyuma umurwayi akorerwa ikizamini cyo kureba amashanyazi mu bwonko, icyo kizamini kitwa “ELECTOENCEPHALOGRAMME (EEG)”.

Icyuma cyifashishwa mu gukora icyo kizami, kiboneka mu bitaro byita ku barwayi bo mu mutwe bya Ndera, mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali(CHUK), mu bitaro bya Ruhengeri, no mu bitaro bya Kibuye.

Hari imiti ihabwa umuntu byagaragaye ko arwaye igicuri, iyo miti ifatwa buri munsi. Ikiba kigamijwe, ni ukugabanya “crises” umurwayi agira ku munsi cyangwa mu cyumweru, kugeza igihe zizahagarara.

Hari abarwayi bamwe bafata imiti y’igicuri bagakira burundu, hari n’abayifata igihe kirekire, gusa abafata imiti y’igihe kirekire ni bo benshi. Gusa igicuri ni indwara igaragara ku isi hose.

Igicuri kirimo ibice bitatu :

 Hari igicuri umuntu avukana cyangwa kimufata nyuma y’uko agize impanuka agakomereka ku igufa ry’umutwe, cyangwa nyuma yo guturika imitsi yo mu mutwe, cyangwa se kurwara ikibyimba ku mutwe. Ibyo ni byo byitwa “épilepsies secondaires ou symptomatiques” mu gifaransa.

 Hari igicuri gifata umuntu kubera uko umubiri we umeze gusa, atari ukuvuga ko cyatewe n’indi ndwara. Ibyo byitwa “épilepsies idiopathiques” mu gifaransa.

 Hari n’igicuri giterwa n’impamvu zitazwi, gusa abaganga bagakeka ko habayeho gukomereka kw’imitsi runaka (lesions), ariko badashobora gusobanura uko biba byagenze. Ibyo ni byo byitwa “épilepsies cryptogéniques”.

Igicuri gishobora gufata abantu bari mu byiciro byose by’imyaka, ariko akenshi kibasira abana bato, ingimbi n’abangavu ndetse kikanibasira abantu bakuze cyane.

Ni ibiki biranga indwara y’igicuri ?

Ikimenyetso cya mbere kigaragara cy’indwara y’igicuri ni ukwikubita hasi bitunguranye, bigakurikirwa no gutakaza ubwenge bitunguranye.

Nyuma yo kwikubita hasi, umurwayi aba asa n’utakiri ku isi, adashobora kumva ibimuri iruhande mu gihe cy’amasegonda runaka. (icyo kimenyetso gikunda kugaragara cyane cyane ku bana bato).

 Umurwayi w’igicuri kandi arangwa no gukora ibintu bidasanzwe (guhekenya amenyo, kuzunguza umutwe n’amaso).

 Hari ibice by’umubiri we biba bisa n’ibyafashwe n’imbwa

 Ntaba ashobora kumva cyangwa ngo arebe neza

 Ibyo bikurikirwa no gutitira umubiri wose.

Ni gute wafasha umuntu ufashwe n’igicuri akikubita hasi?

Iyo umuntu urwaye igicuri yikubise hasi, abamwegereye akenshi bagira ubwoba, ariko ibyiza ni ugutuza bakamufasha mu gihe biri ngombwa. Mu byo wamufasha harimo:

 Kumuryamisha ahantu harambuye ku butaka kandi hatekanye

 Kugerageza kurinda umutwe we kugira ngo udakomereka

 Nta kumubuza kwizunguza

 Kutagira ikintu icyo ari cyo cyose ushyira mu kanwa ke

 Kugumana n’umurwayi kugeza ubwo agaruye ubwenge kugira ngo bamuhumurize.

 Mu gihe umurwayi atangiye kugaragaza ibibazo byo kunanirwa guhumeka, ni ngombwa kumugeza kwa muganga.

Ese igicuri kiravurwa?

Akenshi igicuri kivurwa no kunywa imiti yo kwa muganga. Nka 80% by’abarwayi b’igicuri, bajyanwa kwa muganga bagahabwa imiti ibafasha kudatitira cyane mu gihe bamaze kwikubita hasi (médicaments anticonvulsifs).

Iyo miti kandi igabanya kwikubita hasi kenshi, ishobora no kubivura burundu. Kugira ngo iyo miti igire akamaro, bisaba kuyinywa ku buryo buhoraho.

1/5 cy’indwara z’igicuri ntizivurwa n’iyo miti. Hari n’ubwo biba ngombwa ko umurwayi abagwa, akaba ashobora gukira bitewe n’uko icyateraga igicuri cyavuyeho.

Urugero niba igicuri cyarazanywe n’ikibyimba umuntu yarwaye ku bwonko kikaba cyamaze kubagwa, icyo gihe umurwayi ahita akira.

Ni izihe ngaruka ziterwa n’indwara y’igicuri?

Iyo umurwayi w’igicuri akunze kugwa kandi bikamara igihe kirekire, bishobora kwangiza imitsi ituma ubwonko bukora neza, nyuma bikaba byashyira ubuzima bwe mu kaga.

Ibyago bishobora guterwa n’indwara y’igicuri, harimo nko kuba umuntu yarohama mu gihe afashwe yegereye amazi menshi, guhanuka ahantu harehare, kugwa mu muriro n’ibindi.

Igicuri kandi kigira n’izindi ngaruka mbi ku buzima bw’abakirwaye, harimo nko kunanirwa kwiga ku barwayi bakiri abana, kutajya mu mikino imwe n’imwe, no kubuzwa gukora imyuga imwe n’imwe.

Ntibyemewe guha imiti umurwayi w’igicuri, mu gihe akiri muri “crise”, nta n’ikintu cyo kunywa cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose agomba guhabwa mu gihe akiri muri “crise”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

nkubu ko fite icyo kibazo nabigenza gute ngo nkikire mwandangira aho umuntu yakivuriza

ni pierre yanditse ku itariki ya: 2-04-2024  →  Musubize

Ko mfite umwana wamezi 7 ufite ibimrnyetso by’igicuri , mbibonera mumaso he Hari ukuntu ajya amera nkugagaye. Nabona abaganga bamfasha kumenyako aricyo koko hehe ubu. Mperereye ikanombe. Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 21-12-2023  →  Musubize

Nange mfite ikibazo kodufute umwana wafashwe nigicuri arimukuru yiga s6 afite imyaka 16 eyes old ntamuti numwe arafata wokwamuganga ubu kwamuganga bamukurikirana agakira murakoze duherereye Rwamagana mumurenge wa munyiginya

Àlice yanditse ku itariki ya: 8-07-2023  →  Musubize

Murakoze, ndibaza ko umwana wanjyr yagaragajr ibimenyetso byigicuri ahengama umutwe gusa agata ubwenge ubwo, ko twatangiye imiti buriya bizashira vuba ahari? Ikindi, ese ko muganga yambwiyrko imiti batayifata mugihe cyo munsi yimyaka ibiri, ntibibaho ko yayifata munsi yayo

Hortense yanditse ku itariki ya: 9-09-2022  →  Musubize

None ikibazo mfite nkubu nkumuntu wakirwaye agafata imiti kuva2015 kugeze 2020 akayihagarika kuko kuva yatangira iyo miti byarakiz Kandi nyuma yo kuyireka nta crize aragira gusa simuaganga wamuhagaritse ubwo ntakibazo yabigiraho?

Aline yanditse ku itariki ya: 21-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka