Wari uzi ko indwara y’ibibembe yandurira mu myanya y’ubuhumekero?

Indwara y’ibibembe n’ubwo abenshi bayizi nk’indwara y’uruhu, ariko ibarwa mu ndwara zo mu myanya y’ubuhumekero kuko ni ho udukoko twanduza umurwayi duca.

Umurwayi w'ibibembe ingingo zirahinamirana ndetse intoki n'amano bikaba byacika
Umurwayi w’ibibembe ingingo zirahinamirana ndetse intoki n’amano bikaba byacika

Abaganga bakora mu Kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC), mu ishami rishinzwe kurwanya igituntu n’izindi ndwara zandura harimo n’ibibembe, Nshimiyimana Kizito na Zawadi Jean Paul, baganiriye na Kigali Today, bavuga ko iyi ndwara Abanyarwanda bakunze kuyifata nk’amarozi, ndetse umuntu yagaragaza ibimenyetso ugasanga bamuha akato hakaba ubwo nawe iyo aketse ko ayifite abihisha ntabashe no kwivuza.

Ikindi, Abanyarwanda bazi ko yacitse itakinabaho, ndetse n’abaganga ntibayitaho ku buryo n’umurwayi ubagannye ayifite batibuka kuyisuzuma, kuko isa n’iyibagiranye.

Dr. Zawadi Jean Paul, yasobanuye ko ari indwara yandurira mu myanya y’ubuhumekero.

Agira ati “Ni indwara yandura aho uyirwaye, iyo akorora, yitsamura, avuga, cyangwa aririmba, iyo umwuka we usohotse, usohokana n’udukoko ku buryo ababana na we mu nzu, abegeranye na we aba ashobora kubanduza”.

Akomeza ati “Ibibembe n’ubwo byandura binyuze mu myanya y’ubuhumekero udukoko tukajya mu bihaha, ariko turahava tukajya mu maraso, tukajya mu ruhu kuko ni ho twikundira, tugakomeza tukazagera no mu myakura.”

Ibimenyetso by’ibibembe

Dr Zawadi avuga ku bimenyetso yagize ati:

1. Ikimenyetso cya mbere ni ibara cyangwa se ibibara byinshi ariko bitaryaryata ngo umuntu yumve yakwishima. Ku muntu w’inzobe, iryo bara riba ryerurutse na ho uwirabura hakazamo ibara ry’inzobe ku ruhu.
2. Ibindi bimenyetso bisa n’ibica amarenga ni ukumva ibinya mu ntoki cyangwa mu biganza, biba bisobanura ko imyakura yamaze kwangirika. Usanzwe ufite ibara ukagira n’ibi binya wakagombye kujya kwisuzumisha kuko ntibiba bisanzwe.

3. Kuzana inturugunyu mu maso, ku matwi cyangwa se n’ahandi ku mubiri.

4. Gutakaza imbaraga mu ntoki no mu birenge (Urugero nko kuba umuntu ateruye ikintu kikamucika).

5. Kugira ibikomere mu biganza no ku birenge kuko akomereka cyangwa yashya ntabimenye kubera ko imyakura ye iba yaratangiye kwangirika. (Ingero z’ibishobora gutuma umurwayi w’ibibembe agira ibikomere ku mubiri ariko bitababara ni nko kuba umuntu yaba arimo gukata ubwatsi bw’amatungo akikata ntabimenye, yaba arimo kwenyegeza mu ziko agashora mu muriro n’intoki ze ntabimenye).

Abaganga bavuga ko ibimenyetso umuntu ashobora kubimarana igihe kirekire (hagati y’imyaka 5 na 20)

Ese ingaruka z’ibibembe ni izihe?

Ibibembe bitera ubumuga buturuka ku myakura iba yarangiritse. Urugero intoki zikihinahina kubera ubushye, kudashobora guhumbya amaso, amano akaba yacika kubera ko akomereka umuntu ntabyumve akabimenya ari uko abonye amaraso.

Ese ibibembe biravurwa bigakira

Iyo umuntu yisuzumishije kare akavurwa kare arakira, n’ibimenyetso byose bigashira na bwa bumuga butarabaho. Icyokora iyo bwamaze kubaho biragoye kubukosora.
Kuvura ibibembe bikorwa mu gihe cy’amezi atandatu umuntu afata imiti buri munsi.

Ese abantu babana n’umurwayi w’ibibembe bakwitwara bate?

Umurwayi w’ibibembe ntakwiye guhabwa akato cyangwa se ngo na we ubwe akihe.
Umurwayi watangiye imiti ntabwo aba acyanduza kandi si ko ubana n’umurwayi w’ibibembe yandura, ariko na none, aba akwiriye kwisuzumisha kugira ngo na we amenye uko ahagaze bityo ahabwe umuti umukingira nk’uko abaganga babivuga.

Bamwe mu Banyarwanda barwaye ibibembe bakavurwa bagakira, baganiriye na Kigali Today, bahamya ko ibibembe ari indwara ivurwa igakira ariko na nyirubwite abigezemo uruhare.

Basaba Minisiteri y’Ubuzima ko yakwegereza abaturage abaganga babihuguriwe, cyane cyane abatuye mu byaro kugira ngo bafashwe batararemba, kuko ari na ho usanga hari abayivuza mu Kinyarwanda bibwira ko barozwe.

Ikindi basaba Minisiteri y’Ubuzima ni uguhugura abajyanama b’ubuzima kuri iyi ndwara y’ibibembe kuko aribo bahura n’abaturage cyane.

N’ubwo indwara y’ibibembe ari imwe mu zisa n’izibagiranye ntizitabweho ku isi, ariko u Rwanda ruri mu bihugu byagerageje gufasha no gukora ibikorwa byo kwita ku barwayi b’ibibembe mu duce yagaragayemo.

Aho ni nko mu Karere ka Rusizi, Nyaruguru, Gisagara n’ahandi hakora ku mipaka y’ibihugu bihana imbibi n’u Rwanda. Abarwayi bashya bagaragayeho ibibembe mu Rwanda mu mwaka wa 2021 bagera kuri 20.
Ku rwego rw’isi kuva muri 2019, abagaragayeho ubwandu bushya ni 200.000, na ho hagati ya miliyoni ebyiri na miliyoni eshatu bafite ubumuga baterwa n’ibibembe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka