Virusi ya Marburg yavuye ku ducurama mu birombe biri hafi y’i Kigali
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko Virusi ya Marburg imaze guhitana abantu 16 mu Rwanda, yavuye ku ducurama turya imbuto tuba mu buvumo bw’ibirombe bitari kure y’i Kigali.
Dr Nsanzimana avuga ko mu kwezi kwa Kanama na Nzeri ubwo iyo ndwara yadukaga mu Rwanda, kiba ari igihe uducurama turimo kubyara, aho tuba ducira amacandwe menshi.
Dr Nsanzimana avuga ko umuntu wakoraga muri icyo kirombe yatashye iwe arwaye ajya kwivuza arakira, ariko yanduza iyo virusi ya Marburg umugore we, waje kuvurirwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal akitaba Imana, ndetse akanduza umuganga wari urimo kumwitaho unakora mu bitaro bya CHUK.
Minisiteri y’Ubuzima icyo gihe yavuze ko mu bakozi bo kwa muganga 29 banduye iyo virusi, abenshi bari abakora mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal hamwe n’ibya Kaminuza (CHUK).
Dr Nsanzimana avuga ko amakuru baje kubona guhera kwa muganga basubira inyuma, basanze icyorezo cyaravuye ku muntu wandujwe n’uducurama tubarirwa mu bihumbi, tuba mu buvumo bw’ikirombe cy’amabuye y’agaciro aho yakoraga.
Dr Nsanzimana agira ati "Umuntu wakoraga muri icyo kirombe we yaje umubiri we warakoze ubwirinzi, ararwara arakira ariko ayanduza umugore we waje kwitaba Imana kuko ubudahangwa bw’umubiri we bwari bumaze kuba buke, biturutse ku kuba yari amaze ibyumweru bibiri abyaye."
Minisitiri w’Ubuzima avuga ko barimo gukurikirana ubuvumo n’ibirombe hose mu Gihugu, bareba ahari uducurama dukomokwaho na virusi ya Marburg, kuko ngo twose tudafite iyo virusi.
Avuga ko agacurama gateza virusi ya Marburg kaba ari kanini, gafite umunwa muremure, karya imbuto kandi ngo kaba mu mwijima ahantu mu buvumo.
Dr Nsanzimana asaba Abaturarwanda kutagira agacurama bica cyangwa birukana bitewe no kumva ko duteza indwara, ahubwo ngo turazikumira kuko hari uturya imibu bigatuma abantu batibasirwa n’ibyorezo birimo icyitwa ’Dengue’ giterwa n’umubu.
Yagize ati "Uducurama turinda ibyorezo bituruka ku mibu, hari imibare igaragaza ko agacurama karya imibu igera ku bihumbi 100 mu ijoro rimwe, ibaze iyo mibu yose itariwe, ikirere cyacu cyakuzuramo imibu gusa, hari aho batwishe badukwamo n’indwara ziterwa n’imibu, zirimo iyitwa dengue."
Avuga ko hari Igihugu gituranye n’u Rwanda cyagerageje kwica uducurama ndetse kibishyira mu bikorwa, nyuma yaho ibyorezo byikuba inshuro eshanu kurenza uko byibasiraga abaturage mbere yaho.
Dr Nsanzimana avuga kandi ko uducurama ari two tubangurira ibihingwa bikabasha kwera imbuto z’ibiribwa, aho ijoro ngo rijya gucya agacurama kagenze ibirometero 60, kakaba kagenda kabangurira ibihingwa aho kageze hose.
Minisitiri w’Ubuzima avuga ko abantu baramutse bishe uducarama bakwicwa n’inzara, ndetse ko baba baduteje kororoka cyane mu buryo budasanzwe, bigatuma urusobe rw’ibinyabuzima rudashobora kuringaniza neza uruhererekane rw’ibiribwa.
Minisitiri Nsanzimana avuga ko abantu bazakomeza guhabwa urukingo rwa Marburg ari abafite aho bahurira n’abarwayi, ndetse n’abakora mu birombe aho bahurira n’uducurama dufite iyo virusi.
Ohereza igitekerezo
|