Virusi ya Covid-19 ishobora kumara ahantu igihe cy’iminsi 28 itarapfa

Abashakashatsi b’ikigo cy’igihugu giteza imbere ibya Siyansi muri Australia (Agence Scientifique Nationale Australienne - CSIRO) ku wa mbere tariki 12 Ukwakira 2020, batangaje ko bavumbuye ko Coronavirus ifite ubushobozi bwo kubaho iminsi myinshi ku bintu bisennye neza nko ku birahuri (ecrans) bya telefone.

Ubu bushakashatsi bwabo buvuga ko iyo virusi ifite ubushobozi bwo kumara iminsi 28 ikiri nzima ku birahure, ku bintu bikoze mu cyuma ndetse no ku noti (billet en polymère) bibitse ahantu hakonje ndetse hijimye.

Aba bashakashatsi bo mu itsinda rishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo muri iki kigo cya CSIRO kandi, bakomeza bavuga ko uko ibipimo by’ubushyuhe bizamuka ari nako igihe cyo kubaho cya Virusi ya SARS-CoV-2 kigenda kigabanuka.

Bavuga ko bavumbuye ko kugeza kuri degere selisiyusi 20 (20°C), SARS-CoV-2 ibaho igihe kirekire ku bintu byavuzwe, igihe cyayo cyo kubaho kikagabanuka kugera ku minsi 7 mu gihe iri ahantu hari igipimo cy’ubushyuhe kiri hejuru.

Naho ku gipimo cy’ubushyuhe cya degere silisiyusi 40 (40°C), SARS-COV-2 iba ifite igihe cyo kubaho kitarenze amasaha 24.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

RUSAKARA ICYOCYIGANIRO CYINYURAHORYARI EP

EPA yanditse ku itariki ya: 13-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka