Uyu munsi nta murwayi mushya wa #COVID19 wabonetse mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri uyu wa kabiri tariki 05 Gicurasi 2020 nta murwayi mushya wa COVID-19 wabonetse mu Rwanda bituma abamaze kwandura icyo cyorezo mu Rwanda bose hamwe bakomeza kuba 261.

Kuri uyu wa kabiri hafashwe ibipimo 896, ibipimo byose bimaze gufatwa bikaba ari 35,992.

Mu Rwanda abamaze gukira COVID-19 ni 129 barimo umwe wakize uyu munsi.

Abakirwaye COVID-19 mu Rwanda ni 132, kugeza kuri uyu wa kabiri icyo cyorezo kikaba nta muntu kirahitana mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mukomere ntumwa zarubanda
Nukuri corona virus yahombeje ibintubyishi ariko nkabakozi twakoreraga abashoramari mugihe cya guma murugo baradutereranye kuburyo baduhembye amafaranga yibyumweru bibiri ukwakane ntanicumi baduhaye kandi ubakoreye imyaka irenga itandatu (6) nubuturikuguza bayatwimye mudukorere ubuvugizipe nkora murugdnda rwa kigali plastic ltd

Alias yanditse ku itariki ya: 6-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka