Uyu munsi mu Rwanda nta murwayi mushya wa COVID-19 wabonetse, 80 bamaze gukira

Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Mbere tariki 20 Mata 2020 nta murwayi mushya wa COVID-19 wabonetse mu bipimo 1,299.

Abamaze kwandura icyo cyorezo mu Rwanda ni 147, muri bo 80 bakaba bamaze gukira, harimo bane bakize mu masaha 24 ashize.

Kugeza ubu abakirwaye ni 67, iki cyorezo kikaba nta muntu kirahitana mu Rwanda.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima riravuga ko abarwayi bose barimo kuvurirwa ahantu habugenewe kandi ko barimo koroherwa. Umurwayi umwe ni we urimo kongererwa umwuka mu rwego rwo kwirinda ko aremba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka