Uyu munsi hagaragaye abandi bantu icyenda barwaye Coronavirus

Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa kane tariki 26 Werurwe 2020, mu Rwanda hagaragaye abandi bantu icyenda barwaye Coronavirus. Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera kuri mirongo itanu (50).

Muri abo bantu icyenda, harimo abantu batanu baje baturutse i Dubai bahita bashyirwa mu kato.

Hari umuntu umwe waje aturutse muri Amerika wahise ashyirwa mu kato.

Hari umuntu umwe waje aturutse mu Buholandi watahuwe ko yahuye n’undi urwaye Coronavirus mu Rwanda, ahita ashyirwa mu kato.

Abandi babiri ngo byamenyekanye ko bahuye n’abandi barwaye Coronavirus mu Rwanda, bahita bashyirwa mu kato.

Abarwayi bose barimo kuvurirwa ahantu habugenewe kandi barimo koroherwa, nk’uko iri tangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ribivuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

mubyukuri nibyiza kwirinda cyane ko leta yu Rwanda ibidufashamo gusa nibyizako bajya batumenyesha agace abafite ubandu bashya baturutse bityo tugakaza cyane ingamba zokwirinda kandi bakadufasha rwose bamwe munyarwanda batishoboye bakabonera ibyokurya kuko bitihise ahokwicwa na korona tuzicwa ninzara murakoze

NISHIMWE MARIAM yanditse ku itariki ya: 27-03-2020  →  Musubize

Ndumvabajyabatugara gariza uduce abobarwayibahuruyemo byadufasha kurushaho kwirinda murakoze

Niyomugabahamdi yanditse ku itariki ya: 27-03-2020  →  Musubize

Ndabona umubare uzamukacyane gusa igikuru nuko Bose bari mukato murumvakorwose abantu baje ninde ko banduhemukiye.mutubabarire ntihazagire indege yongera kuzana abantu.ngirango named murabibonako zidukozeho.ndizrako nabonumvise baje ngo bratahutse kuwa(3) nindiminsi mwabashyize mukato.gusa nabyo mbona ataribyorwose nabyombona byahagarara.

Seneza Emmanuel yanditse ku itariki ya: 27-03-2020  →  Musubize

Ayiiiii Mana dutabare

aline yanditse ku itariki ya: 27-03-2020  →  Musubize

Retayurwa ndayishima kumgamba yafashe zokurwanya korona virusi natwe tugumegukuriza amabwiriza duha gukaraba intoki kwirinda gusuhuzanya ingendo zitaringobwa twubahiriza amabwiriza yokuguma mungo kwirinda birita kwivuza

Angirikani Anasitazi yanditse ku itariki ya: 26-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka