Uwashaka kugirira nabi isi ntiyategereza urukingo rwa Covid-19 - Dr Nsanzimana

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cyita ku buzima (RBC), Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko abantu bakwiye gushira impungenge ku bijyanye n’inkingo za Covid-19 kuko ngo ari nk’izindi zose zagiye zibaho mu myaka irenga 200 ishize.

Dr Nsanzimana ahamya ko inkingo za Covid-19 zirimo gutangwa zizewe
Dr Nsanzimana ahamya ko inkingo za Covid-19 zirimo gutangwa zizewe

Dr Nsanzimana yabisobanuye mu kiganiro yahaye urubyiruko rwitabiriye isozwa ry’amarushanwa yiswe Innovation Accelerator (iAccelerator), yateguwe n’Umuryango Imbuto Foundation, igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki 19 Werurwe 2021.

Yavuze ko gihe urukingo rwa Covid-19 rwari rutaraza abantu bavugaga ngo umunsi urukingo rwaje bazahinduka ukundi, ariko ko nyuma y’uko abenshi barufashe nta wigeze ahinduka, ndetse nta n’icyo umuntu yumva uretse kubabara akanya gato kuko aba yatewe urushinge.

Dr Nsanzimana asaba urubyiruko gufasha abandi bantu kubyumva neza, aho avuga ko mu mateka y’ikingira ku isi, kuva urukingo rwabaho mu myaka irenga nka 200 nta na rimwe rwaje ngo abantu babure icyo baruvugaho.

Yongeyeho ko mu Rwanda hari inkingo zitangwa ndetse ko hari n’indwara nyinshi zagiye zicika burundu kubera inkingo, aho atanga urugero rw’imbasa.

Umuyobozi Mukuru wa RBC agakomeza agira ati "Ariko na none ukibaza ngo icyaza cyihishe inyuma y’urukingo kitakwihisha inyuma y’ibindi ni igiki? Kuki umuntu washaka kugirira nabi isi yategereza urukingo n’uburyo rugoye kurukora, kandi hari n’ibindi byinshi dukoresha mu buzima bwacu bwa buri munsi nk’ibyo kunywa, imiti n’ibijyanye n’isuku!"

Dr Nsanzimana ashima ko icyiza cyabayeho mu byumweru bibiri inkingo za Covid-19 zimaze zitangwa mu Rwanda, ari uko abantu babyitabiriye baba abato n’abakuru, kandi ko bose bameze neza.

Ikindi ngo mu bahawe urukingo bamaze kurenga ibihumbi 300 nta muntu uragaragara wagize ikibazo kidasanzwe nyuma yo kuruterwa, uretse kubabara umutwe byoroheje cyangwa kugira umuriro mu gihe cy’iminsi nk’ibiri cyangwa itatu.

Ati "Nta muntu wigeze aba ihene cyangwa ngo ahinduke kubera ko bamuteye urukingo, nta n’uwo ntekereza ko azigera ahinduka. Ahubwo ikizaba n’uko umunsi azahura na Covid-19 ashobora kuzabivamo neza kurusha utarahawe urukingo".

Yizeza ko inkingo za Covid-19 zikomeje kuza, agasaba ko umuntu wese wujuje ibisabwa kuva ku myaka 16 y’ubukure azakingirwa.

Yakomeje asobanura ko Leta idashobora kuzana urukingo rufite ikibazo, kuko ngo rubanza guca muri Laboratwari, nyuma rukageragerezwa ku nyamaswa zifitanye isano n’umubiri w’umuntu.

Nyuma ruhita rutangira kugeragerezwa ku bantu bake, hagakurikiraho gushyirwa mu bantu benshi, rukajya mu tunama tw’ubushakashatsi twihariye, rukazemezwa n’imiryango mpuzamahanga igenzura imiti n’ibiribwa, rukemerwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), nyuma rukageragerezwa muri buri gihugu.

Umuyobozi Mukuru wa RBC avuga ko kugeza ubu inkingo zose zijyanye na Covid-19 ibihugu bimaze gukora zigera mu 10, ariko u Rwanda rukaba rumaze kwakira Pfizer na AstraZeneca gusa.

Dr Nsanzimana yatangaje ko barimo kwitegura kuzazana n’urukingo rwa Johnson&Johnson rwemewe n’Ikigo gishinzwe ibiribwa n’imiti cyo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika (FDA).

Kugira ngo icyorezo Covid-19 kibe kitagiteje ikibazo ku baturarwanda, abaturage bangana na 60% by’abarengeje imyaka 16 ngo bagomba guhabwa urukingo, nk’uko Dr Nsanzimana abitangaza.

Uwo muyobozi akomeza avuga ko urubyiruko rwa nyuma ya Covid-19 rukwiye kuzaba rwarakuye isomo ku byo rurimo kubona muri iki gihe.

Ibyo abivugira kuba urubyiruko ari rwo rwinshi mu gihugu, bakaba ari bo bakwirakwiza amakuru ajyanye na Covid-19 mu bantu, kandi nubwo bo batarwara ku bwinshi ngo barembe, bajya mu bice bitandukanye by’igihugu bakwirakwiza icyo cyorezo mu bantu bakuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka