Uturere turasabwa kwita ku barwayi bo mu mutwe batagira kivurira

Ubwo yasuraga ibitaro bya Kabgayi biherereye mu karere ka Muhanga tariki 03/10/2012, Minisitiri w’ubuzima, Agnes Binagwaho, arasaba ubuyobozi bw’uturere twose ko twakora amalisiti y’abarwayi bo mu mutwe batagira ababakurikirana kugirango babashe kuvuzwa.

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bwari bwamugejejeho ikibazo cy’abarwayi bo mu mutwe bakunze kugaragara mu muhanda igihe kinini basa nk’aho ariho bibera. Aba barwayi akenshi baba batazi aho bakomotse kuburyo batagira umuntu mwene wabo wabasha kubakurikirana ngo abe yabajyana kwa muganga.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukagatana Fortune, avuga ko abenshi muri aba barwayi baba ari abaturutse mu tundi turere dukikije aka Muhanga maze bakaza mu mujyi wako.

Ibitaro bya Kabgayi byagaragaje impungenge z’uko abarwayi bo mu mutwe benshi baza kuvuzwa ari ababa barageze ku rwego ruhanitse rw’uburwayi kuburyo badashobora no kumenya imvo n’imvano yabo.

Mu karere ka Ruhango, umurwayi wo mu mutwe yuriye ipoto y'amashanyarazi biba ngombwa ko bakupa umuriro igihe kinini ngo babashe kumumanura.
Mu karere ka Ruhango, umurwayi wo mu mutwe yuriye ipoto y’amashanyarazi biba ngombwa ko bakupa umuriro igihe kinini ngo babashe kumumanura.

Bagaragaje kandi n’ikibazo cya polisi ikunze kuzana aba barwayi ibatoraguye mu muhanda ariko batibutse kubaza inkomoko y’umuntu bazanye.

Ibi ngo ni bimwe mu bigora ibitaro kuko baba badashobora kumenya umuntu bavura niba adafite ubwisungane mu kwivuza kugira ngo bamenye aho babariza ikibazo cye n’uburyo yavurwamo.

Minisitiri w’ubuzima yasabye ibitaro bya Kabgayi n’andi mavuriro muri rusange kwita ku barwayi bo mu mutwe nk’abandi kuko nabo ari Abanyarwanda.

Yagize ati: “Mbere na mbere twumve ko umurwayi wo mu mutwe atari ikibazo kuko ni Umunyarwanda nk’abandi bose akwiye guhabwa rero ubuvuzi agomba kugira ngo ubuzima bwe bube bwiza”.

Minisitiri yakomeje avuga ko uturere tugomba gukora inshingano zatwo maze tukamenya aba barwayi bo mu mutwe bakunze kugaragara impande n’impande cyane cyane mu mujyi no kudusantire two mu biturage. Aha avuga ko uturere dufite ubwo bushobozi bwo kwita ku bantu nk’aba kandi ngo biri no mu nshingano zabo.

Minisitiri Binagwaho yasuye ibitaro bya kabgayi abitunguye arabizenguruka byose.
Minisitiri Binagwaho yasuye ibitaro bya kabgayi abitunguye arabizenguruka byose.

Ku kibazo cy’ababarwayi baba baraturutse mu tundi turere kandi bakaba badafite n’ibya ngombwa bibaranga kandi batagifite ubushobozi bwo kwivugira aho bakomoka, Minisitiri yasabye ubuyobozi bw’uturere ko bwajya bukoresha ibishoboka byose bugafata aba bantu kugira ngo bahabwe ubuvuzi bw’ibanze maze bagashaka n’umwirondoro wabo bifashishije abaganga b’indwara zo mu mutwe cyangwa n’ubundi buryo.

Nyuma yo kumenya umwirondoro wabo ngo niho bazajya bawushyikiriza minisiteri y’ubuzima kugira ngo ibashyire mu cyiciro cy’abakene barihirwa ubwisungane mu kwivuza maze bafashwe ku byo bakeneye byose kugirango bavuzwe, aha ariko yihanangirije ubuyobozi bw’uturere ko aribwo bukwiye kuvuza abantu babo bizwi ko bakomoka mu turere bayoboye.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka