Uturere tune rw’u Rwanda dushobora kwibasirwa n’icyorezo cya Marburg

Uturere tune tw’u Rwanda dukora ku gihugu cya Uganda ngo turi mu dushobora kwibasirwa n’icyorezo cya Marburg gikomeje kuvugwa muri Uganda.

Ubuyobozi bw’uturere twa Musanze, Gicumbi, Nyagatare na Burera buvuga ko bukomeje gufata ingamba zikaze, kugira ngo iki cyorezo cyageze muri Uganda kitabasha kwinjira mu Rwanda.

Indwara yitwa Marburg emmorrhagic fever iterwa na virusi yo mu bwoko bwa Marburg, yica mu gihe gito, umuntu agafatwa ava amaraso ahantu hose hari umwenge, kugira umuriro, umutwe, kubabara mu ngingo, gucibwamo, kuruka, kubabara munda ndetse no kugira isereri.

Kuri ubu, byemejwe ko indwara ya Marburg yagaragaye muri Uganda mu karere ka Kabale, aho abagera kuri batanu bamaze guhitanwa n’iyi ndwara, ihererekanywa binyuze mu matembabuzi aturuka mu muntu, nk’amacandwe, amaraso n’ibindi.

Amasomo ku buryo bwo gukumira iyi ndwara ndetse n’uko uwayanduye yitabwaho, arimo aratangwa mu turere tune tw’u Rwanda tugaragaza ko dushobora kuzibasirwa cyane n’iyi ndwara.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko bifata iminsi iri hagati y’itatu ndetse n’icyenda kugirango virusi y’iyi ndwara ikure mu mubiri w’umuntu.

Iyi ndwara kandi yagaragaye mu bihugu nka Zimbabwe, Angola, Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Uganda; nk’uko Raporo y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ibivuga.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka