USA: Abagororwa biyanduje Covid-19 kugira ngo barekurwe

Mu mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abafungwa bafashe icyemezo cyo kwiyanduza Coronavirus, bafite umugambi wo gusaba ko umucamanza azabarekura.

Ibyuma bifata amashusho y'umutekano muri iyi gereza byagaragaje amashusho y'abagerageza ibikorwa bigamije kwanduzanya COVID-19
Ibyuma bifata amashusho y’umutekano muri iyi gereza byagaragaje amashusho y’abagerageza ibikorwa bigamije kwanduzanya COVID-19

Ibi bikaba byarabaye mu kwezi gushize kwa Mata, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru TMZ.

Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Los Angeles, Alex Villanueva, yabwiye iki kinyamakuru ko abafungwa bagera kuri 50 bafungiye muri gereza yitwa the Pitchess Detention Center bagerageje kwiyanduza coronavirus ndetse bamwe babasha kubigeraho.

Alex Villanueva avuga ko babonye umubare w’abarwaye Covid-19 mu buryo butunguranye kandi batazi aho baturutse. Iperereza ryahise rikorwa, ryerekana ko mu gace kamwe ka gereza hari harimo abantu bageragezaga kwiyanduza mu buryo bwose bushoboka.

Amashusho afatwa na camera zishinzwe umutekano muri gereza, yerekana izi mfungwa zigera kuri 50, zicaye ahantu hamwe zirimo gusangirira ku gikombe kimwe kandi bafata agapfukamunwa (mask) kamwe, buri wese akakambara. Bakaba bakora ibi kugira ngo umucamanza abagirire impuhwe, abavane muri gereza, maze bajye mu kato mu nzu iri hanze ya gereza.

Aba bagororwa bagera ku mugambi wabo igice kuko 21 muri bo ari bo bandura, ariko Sheriff Alex Villanueva yabwiye TMZ ko n’ubundi batazarekurwa, ahubwo bazakomeza gukurikiranwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka