Urukingo rwa SIDA rwageragerejwe mu Rwanda ruratanga icyizere

Urukingo rwa SIDA rwageragerejwe mu bihugu bitanu birimo u Rwanda, Amerika (USA), Uganda, Afurika y’Epfo na Thailand rwagaragaje ibimenyetso ko rushobora kuzatanga umusaruro.

Urukingo wa SIDA rwageragejwe mu bihugu birimo u Rwanda ruratanga icyizere
Urukingo wa SIDA rwageragejwe mu bihugu birimo u Rwanda ruratanga icyizere

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Paris mu Bufaransa ku itariki ya 24 Nyakanga 2017, cyateguwe n’Umuryango Mpuzamahanga urwanya Sida (IAS), Dan Barouch, umwe mu bagize itsinda ry’abashakashatsi bakora urwo rukingo, yatangaje ko ibisubuzo ku bantu 393 bakoreweho igererageza bitanga icyizere.

Agira ati “Uru rukingo ku bantu twarugeragerejeho 100% rwazamuye ubudahangarwa bw’umubiri bwo kwirwanaho (antibody) nyuma yo kuruhabwa.

Ibisubizo twabonye biratanga icyizere ku buryo ubihuje n’iby’abandi bashakashatsi ku gakoko gatera SIDA bagiye babona bigaragaza ko gukora urukingo rwa SIDA bishoboka.”

Nk’uko tubikesha Ibiro Ntaramakuru by’Ubufaransa (AFP), urukingo rubonetse rwaba rubaye uburyo bukomeye kurusha ubundi bwose mu guhashya icyorezo cya SIDA kimaze kimaze kwibasira ababarirwa muri miliyoni 76 n’ibihumbi 100, kikaba kimaze guhitana abagera kuri miliyoni 35 kuva cyadutse mu 1980.

Imibare ya UNAIDS, Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA, igaragaza ko mu uri 2016 gusa, hagaragaye ubwandu bushya ku bantu abagera kuri miliyoni imwe n’ibumbi 800 hirya no hino ku isi.

Mu gihe UNAIDS igaragaza ko kugeza ubu,ku isi abagera kuri miliyoni 36 n’ibihumbi 700 babana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida (VIH), ababarirwa mu bihumbi 19 na 500 gusa ngo ni bo bashobora kubona imiti igabanya ubukana bwa VIH.

Barouch akomeza agira ati “Uburyo bwa nyuma bwo guhagarika icyorezo cya VIH ni ugukora urukingo rwayo. Nyamara, kugeza ubu inkingo enye gusa ni zo zimaze kugeragezwa mu myaka 35 ishize icyo cyorezo kimaze cyadutse ku isi.”

Itsinda ririmo gukora ubushakashatsi bw’urwo rukingo ritangaza ko rifite icyizere ko Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS) uzabaha uburenganzira bwo kugerageza urwo rukingo ku rundi rwego.

Urwo rukingo ngo rwabanje kugeragerezwa ku ngunge basanga rutuma zitandura ku kigero cya 66%, none no ku bantu rwagaragaje ko rwongerera umubiri ubudahangarwa buzitira agakoko gatera SIDA.

Barouch ati “Ntabwo tuzi neza ko uru rukingo ruzatuma umuntu atandura agakoko ka SIDA ariko ikigaragara ni uko igerageza ryatanze ibisubizo byiza kandi ku kigero gishimishije. Dutegereje ibindi bisubizo bizasohoka mu mpera z’uyu mwaka kugira ngo tubyemeze neza.”

Mu gihe bagitegereje ibindi bisubizo byo kugira ngo bemeze koko niba ubushakashatsi bwabo bwaravumbuye urukingo rwa SIDA, Linda-Gail Bekker, umuyobozi wa IAS we yavuze ko ibisubizo bafite kugeza ubu babaye babifashe nk’amakuru y’ingenzi.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turashimira Chane Igeragezwa Ryuru Rukingo Rwa SIDA.
Ibigaragara Nuko Nta Chiza Tuyikeshaho Usibye Kumara Rubanda.
Ushobora Kwandura Hejuru Yuko Wakoze Ibikorwa Biyishoboza,
Kandi Ushobora Nokwandura Par Accident.
Niyo Mpanvu Kuyirinda Bigorana.
When You The Number Of Persons Affected By Tha Illness, You May Notice That Soon All People Will Suffer By It.
Moi En tant Que Congolais, Je Loue Grandement Cette Action De Prévention Contre Le Sida Mais Aussi Tout Encourageant Cette Organisation Tout En Implorant L’implication Complète De L’O.M.S
Et Tous Les Pays Du Monde.

CHANCELIER ABIRU yanditse ku itariki ya: 10-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka