
Gufunga Sulfo byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gtandatu tari 12 Kamena 2021, nyuma y’aho hafatiwe ibipimo mu bakozi 600 b’urwo ruganda ruherereye mu Karere ka Nyarugenge, bikagaragaza ko 10% by’abapimwe banduye icyo cyorezo.
Ubuyobozi bw’ako karere buvuga ko ubu ikigiye gukorwa ari ukureba aho abo bakozi baherereye, kugira ngo hamenyekane niba ari abahura n’abandi bantu benshi mu kazi ko mu ruganga no hanze yako, bityo ikibazo gikurikiranirwe hafi.
Hari hashize iminsi mu Mujyi wa Kigali hatagaragara ubwandu bwinshi, ariko muri iyi minsi ya vuba bwongeye kuzamuka nk’uko bigaragara mu mibare itangwa buri munsi na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE). Urugero ejo ku wa Gatanu tariki 11 Kamena 2021, Umujyi wa Kigali ni wo waje ku isonga mu kugira abanduye Covid-19 benshi, habonetse abantu 61.
Ohereza igitekerezo
|